Nyamasheke: Abari batuye ahazaca kaburimbo barishimira ko bamaze kwishyurwa ingurane ibafasha kwimuka

Abari batuye ahazaca kaburimbo 1

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bari batuye ahagomba kunyuzwa umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi watangiye gukorwa, barishimira ko bamaze kubona amafaranga y’ingurane abashoboza kwimukira ahandi bazatura.

Bamwe muri aba baturage bamaze kwimuka, abandi bakomeje gusenya amazu bari batuyemo kugira ngo bavaneho ibikoresho bashobora gukoresha ku nzu nshya barimo kubaka ubungubu.

Abaturage twasanze mu mudugudu wa Kagarama, mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo, batubwiye ko bamaze kubona amafaranga y’ingurane yabo ndetse bakaba baratangiye kubaka izindi nzu bazaturamo.

Ku bw’aba baturage ngo bishimiye ikorwa ry’uyu muhanda kuko ari amajyambere arimo kubegera.

Abari batuye ahazaca kaburimbo 2

Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Dr Alexis Nzahabwanimana yasuraga abaturage bo mu karere ka Nyamasheke mu mpera z’umwaka ushize wa 2013 (tariki 4/12/2013) ari nabwo yabazaniraga inkuru yo kwishyurwa amafaranga y’ingurane yabo, yabasabye kwakira neza ikorwa ry’uyu muhanda kuko ari ibikorwa by’iterambere kandi asaba abazagerwaho n’ingaruka z’ikorwa ryawo kuzihanganira ariko na none agaragaza ko uko byagenda kose, uzimurwa bitewe n’ikorwa ry’uyu muhanda azahabwa ingurane ikwiriye.

Kugeza ubu imirimo y’ikorwa ry’igice cy’umuhanda “Mwityazo-Karongi” irarimbanyije.

 

Muri iki cyiciro, imiryango y’abaturage b’akarere ka Nyamasheke igera kuri 289 yimuwe mu gice cy’umuhanda Tyazo-Mugonero yahawe ingurane igera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 799 n’ibihumbi 553.

Nyuma yo guhabwa ingurane kandi, aba baturage bahawe igihe cy’ukwezi cyo kugira ngo bitegure kwimuka aho bari batuye kugira ngo ibikorwa by’umuhanda bikomeze.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes