Ngororero: Ubwinshi bw’abagenzi bwatumye abatwara imodoka bongera ibiciro

Ubwinshi bw’abagenzi bwatumye abatwara imodoka bongera ibiciro

Kuva kuwa 2 Mutarama 2014, abagenzi bava Ngororero bagana I Muhanga na Kigali bakomeje kuba benshi, kuburyo bamwe baraye mu karere ka Ngororero babuze imodoka.

Ibi byatumya kuva mu masaha ya saa Munani kuri uyu wa 3 Mutarama 2014, abatwara abagenzi bakoresha imodoka zizwi nka Twegerane bazamura ibiciro kuburyo babikubye inshuro 2.

Ubwo twandika iyi nkuru, umugenzi ujya I Kigari arishyura 3000frw mugihe ubusanzwe bishyuraga 1500frw, naho ugana I Muhanga agatanga 2000frw nayo yikubye kabiri kubera ko ubusanzwe ari 1000frw.

Umwe mubagenzi twaganiriye witwa nyiraneza Mathilde yari aturutse mu murenge wa Hindiro mu karee ka Ngororero agana I Kigali atungurwa no kuba bamwaka 3000frw kuburyo yarimo ashaka uwo aguza amafaranga 200frw yaburaga ngo abone uwo mubare.

Ibi bikaba byatangiye guhangayikisha abanyeshuri n’ababyeyi babo kuko bikomeje gutya byazabagora mugusubira kwishuri, biteganyijwe ko umwaka w’amashuri 2014 uzatangira kuwa 6 uku kwezi.

Ubusanzwe abatwara abagenzi muri aka karere ntibari bazwiho ingeso yo kongera ibiciro by’ingendo, ahubwo bakagawa gutendeka no gutinza abagenzi mu mayira.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes