Ngororero: Abatwara ibinyabiziga barashimirwa uko bakomeje kwitwararika impanuka

Abayobozi n’abatuye akarere ka Ngororero baravuga ko muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani abatwara ibinyabiziga bitwararitse kuburyo nta mpanuka zigeze ziba nkuko byakunze kugaragara mu myaka yabanjije.

Ibi, abafite uruhare mu gukoresha imihanda cyane cyane kaburimbo bakaba babishimirwa kandi bagasabwa kubikomeza birinda icyateza impanuka.

Abatwara ibinyabiziga barashimirwa uko bakomeje kwitwararika impanuka

Ubusanzwe, imodoka zitwara abagenzi zikorera muri aka karere zigayirwa gutwara abantu barengeje umubare (Gutendeka) no kwihuta batanguranwa abagenzi ndetse no kubatinza mu mayira rimwe na rimwe, ariko muri izi mpera z’umwaka wa 2013 n’intangiro za 2014 ntabyagaragaye.

Icyakora, abagenzi bakomeje kuba benshi cyane cyane abakora ingendo za Rubavu-Ngororero-Muhanga, kuburyo usanga umubyigano ku mamodoka, nkuko byiriwe kuwa 3 Mutarama 2014 ndetse abatwara abagenzi bakaba barazamuye ibiciro babikuba 2.

Kuba nta mpanuka n’imwe yigeze iba kugeza ubu, binemezwa na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ngororero, ndetse ngo n’umutekano muri rusange witwaye neza kuko ntabikorwa bikomeye by’urugomo byagaragaye.

Kimwe mubyo bamwe mu bashoferi bavuga ko byatumye abatwara amamodoka bitwararika ni ibihano polisi ishinzwe umutekano wo mumuhanda yateganyirije abazafatirwa mu makosa, bityo bagatinya gufungirwa imodoka no gufungwa ubwabo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwa polisi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes