Ngoma: Ubuyobozi bw’abanyonzi bwiyemeje gukemura ikibazo cy’amagare agenda nabi muri kaburimbo

Ubuyobozi

Ubuyobozi bwa koperative y’abatwara abantu ku magare yo mu murenge wa kibungo bwasabye ubufatanye n’ubuyobozi ndetse na police mu gukemura ikibazo cy’amagare ava mu byaro ahetse ibiribwa akagenda nabi cyane mu muhanda wa kaburimbo.

Amwe muri aya magari usanga aba ahetse ibitoki byinshi cyane ,ndetse n’indi myaka ugasanga ngo agendera kumuvuduko mwinshi cyane ahantu hamanuka.

Kubera iki kibazo ngo gihesha isura mbi amagare yo mu mujyi wa Kibungo ndetse bikaba byanayaviramo kuyaca mu mujyi wa kibungo kuri kaburimbo, abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kumagari biyemeje gukemura icyo kibazo bafatanije n’ubuyobozi.

Umwe mubagize komite ya koperative y’abanyonzi mu murenge wa Kibungo bita Kajyibwami, munama yari iyobowe n’umuyobozi w’umurenge wa Kibungo,Mampendo Girbert, uyu Kagibwami  yagize ati ”Twebwe nka koperative y’abanyonzi twasabaga ko niba bishoboka ikibazo cy’abantu bateza umutekano muke mu muhanda twagikemura muduha uburenganzira mu guhana bariya bantu batari abanyonzi bagenda nabi mu muhanda. Kuruhande rwacu abanyonzi ntakibazo dukora neza kuko dufite abapolice bacu.”

Mugusubiza iki kibazo ubuyobozi ndetse n’inzego zirinda umutekano zirimo na police bakiriye neza icyo cyifuzo ariko bavuga ko kigomba kunonosorwa kugirango hatazagira abapolice b’abanyonzi babyitwaza bagashaka guca abaturage baje mu isoko kumagare yabo,  amafaranga  kandi babarenganya.

Mapendo Girbert, uyobora uyu murenge wa Kibungo ahagaragara iki kibazo Yagize ati ”Bariya bantu barangura ibitoki mu byaro babizana kubigurisha mu mujyi bateje ikibazo ,aramanukana ibitoki bitanu cyangwa birindwi ahetse ku igari ari mu ijana ,nta feri afite ,kuburyo bamwe mu bashoferi b’imodoka  basigaye bahagarara bakitaza ngo batabagwaho.”

Iki kibazo cy’aba bantu cyakomeje kuvugwa cyane bavuga ko abo bantu barangura ibitoki babizana mu mujyi wa Kibungo kubigurisha bagenda nabi cyane mu muhanda kuburyo bazateza impanuka, gusa kugera nubu ntakirakorwa ngo aba bantu bagende neza mu muhanda.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes