Ngoma: Ubuyobozi bwa koperative y’ abamotari bwiyemeje gukemura ikibazo cy’amajili bidatinze

m_Ngoma

Mu gihe abamotari bakorera mu koperative COTAMON, mu murenge wa Kibungo, bari bamaze ahafi umwaka bataka ko  umwambaro wabo w’akazi (jile) washaje basaba guhabwa undi, ubuyobozi bw’iyi koperative bwiyemeje gukemura iki kibazo vuba.

Umwambaro bari bafite wari warashaje kuburyo wabaga ugizwe n’ibiremo bagiye baterarateranya waracitse kandi ngo hari abatanze amafaranga ngo bakorerwe nshya.

Iki kibazo ubwo komite nshya yashyirwagaho mu kwezi kwa munani yari yahawe inshingano zo kugikemura bidatinze ariko kugera ubu ntikirakemuka kuko noneho hari n’abamotari basigaye bajyana amajile mu mahembe ya moto kuko batayambayra yacitse.

Umumotari umwe twaganiriye utifuje ko izina rye ritangazwa yavuze ko we ijile ubu afite ari iyo yakuburiwe na mugenzi we ukorera I Kigali kuko yabonaga ishaje.

Yagize ati ”Ubuse ntureba iyi nubwo ishaje itya iruta iyo nambaraga njye ejobundi nayijyanaga mu mahembe ya moto kuko nabonaga ntayambara kuko yabaye ubushwangi.Ikibazo nuko iyo tutayambaye police iduca amande.”

Abamotari bavuga ko impamvu izo jile zidatangwa ari uko ubuyobozi bwavuze ko buzakoresha komande  aruko bose bayatanze none ngo hakaba umubare munini utizeye ubuyobozi bwa koperative ,bityo bakanga gutanga amafaranga ibihumbi bitanu.

Icyo abamotari benshi bahuriraho ngo nuko koperative COTAMON yakoresha iyo komande hanyuma yazana ayo majile abamotari bakajya bayagura kubiro bya koperative aho gutanga amafaranga batazi niba bizakorwa ntaribwe.

Iyi koperative yavuzwemo imicungire mibi kugera ubwo igenzura(audit) yakozwe yasanze miliyoni zigera kuri 11 zaraburiwe irengero.

Ayo mafaranga kugera ubu ntarasubizwa nabo yahamye kuyacunga nabi.

Umuyobozi mushya wa koperative COTAMON,Hitayezu Jean Baptiste,avuga ko icyo kibazo agiye kugikemura akoresha amafaranga yak operative mu gukora komande hanyuma ayo majile akajya agushirizwa kubiro bya koperative nkuko babyifuje.

Yagize ati”Kugera ubu twavuganye nabo kuri union ngo dukore komande,kuko twabonye abanyamuryango batishyura mbere duhitamo uburyo bari basabye ko twabikoramo ngo ikibazo gikemuke. Amafaranga ntago aruzura araburaho make kuyo dufite mu isanduku.”

Uretse ikibazo cyo kuba amajile bakoresha ashaje bakaba banabishinja ubuyobozi bwa koperative kurangarana icyo kibazo, banavuga ko ubuyobozi bwa koperative yabo bukwiye gushyira ingufu mu gutanga service kubanyamuryango zihutisha ibyangombwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes