Kwitwaza “priorité” kwa bamwe mu bakoresha umuhanda ni kimwe mu biteza impanuka

m_Kwitwaza “priorité” kwa bamwe mu bakoresha umuhanda ni kimwe mu biteza impanuka

Mu gihe polisi idahwema gukangurira abakoresha umuhanda kugenda neza ngo badateza impanuka, bamwe mu batwara ibinyabiziga baratangaza ko hari abitwaza ko bafite Priorité ari bwo burenganzira bwo gutambuka, bagateza impanuka.

Bamwe mu bakoresha umuhanda batwaye ibinyabiziga batangaza ko ikibazo cya « Priorité », yitwazwa na bamwe muri bo, gituma hakorwa impanuka. Mu bakunze gukoresha umuhanda nabi bitwaje priorité, bavugamo abanyamaguru, bagenda buhoro iyo bageze mu nzira yabagenewe “zebra crossing”, ngo bakavuga ko “nta munyamaguru ugira ikosa mu muhanda”.

Abandi batungwa agatoki ni abatwara imodoka, bavugwa n’abamotari ko babasuzugura bakabacaho binyuranyije n’amategeko, kuko imodoka zifite uburemere burusha ubwa moto, bakibwira ko batapfa kugwa.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Kamonyi, tariki 7/1/2014, ubuyobozi bwa polisi n’inzego z’ibanze  mu karere ka Kamonyi, bongeye kwibutsa abantu ko amagara aseseka ntayorwe.

Umuyobozi wungirije w’akarere, Uwineza Claudine, yiyamye buri wese ukoresha umuhanda kwitwaza priorité, aho agira ati ”priorité n’est pas securité”bivuze ko kuba mu burenganzira bwo gutambuka bitabuza impanuka kuba. Akaba asaba buri wese kwigengesera mbere yo gutambuka.

Imibare Itangwa n’ubuyobozi bwa Polisi mu karere, ivuga ko mu mwaka ushize wa 2013, mu karere ka Kamonyi habaye impanuka 58, zikaba zaratwaye ubuzima bw’abantu 36, zigakomeretsa 81. Umuyobozi wa Polisi mu karere  ka Kamonyi Senior supetendent Franncis Muheto, arasaba ko abakoresha umuhanda bose bagira  uruhare mu gukumira impanuka yubahiriza amategeko y’umuhanda.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes