Kuri bonane tagisi za twegerane zigirije nkana ku bagenzi

m_Kuri bonane tagisi za twegerane zigirije nkana ku bagenzi

Kuwa kabili tariki 01-01-2013, abagenzi bajyaga cyangwa bava hirya no hino mu gihugu babuze imodoka kubera ko wari umunsi wa bonane, ama agence menshi yararuhutse maze twegerane zizamura ibiciro.

Usibye agence zimwe na zimwe nka Sotra, International, Virunga na Stella, izindi zose zari zafunze imiryango kubera umunsi mukuru wo gutangira umwaka wa 2014.

Abagenzi barekezaga mu Majyepfo no Burengerazuba ni bo bahuye n’ibibazo byo kubura imodoka cyane n’abagize amahirwe yo kuzibona zari twegerane kandi zanazamuye ibiciro hafi gukuba kabiri.

Urugero nk’aberekezaga mu karere ka Muhanga babacaga 1500FRW ubusanzwe batanga 900. Abarengaga bakagera i Nyanza bo nta mahirwe bari bafite yo kubona imodoka zerekezayo kuko n’abazitwara abenshi bari bananiwe kubera ibihe bisoza umwaka.

Nubwo abagenzi bemeraga bakayatanga, abenshi bagendaga binuba cyane bavuga ko baza kurega abashoferi bigirije nkana ku bagenzi, ariko bageza aho basanga ahubwo bagize n’amahirwe yo kubona abemera kubatwara.

Kugira ngo hatagira umugenzi wisubiraho akanga kwishyura, abatwara za twagerana basabaga abakonvayeri (convoyeurs) babo kubanza kwishyuza mbere y’imodoka isohoka muri gare ya Nyabugogo.

Hari abahitaga bishyura ako kanya kubera ko babaga bifuza kujya gusura inshuti n’abavandimwe kuri bonane, abandi bakabanza kubyangira ariko bakagera aho by’amaburakindi bakemera kwishyura.

Kuri uyu wakane ariko agences zose zari zagarutse mu muhanda ariko nabwo itike yabonaga abari barakatishije mbere y’ubunani, abatarakatishije nanone Twegerane zikaba zirasakiwe.

Tagisi za Twegerane ubu zisigaye ari iz’urugaga rw’amakoperative atwara abantu Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC) yasimbuye ATRACO.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes