Kaniga – abaturage barasabwa kutambukira ku migogo iri hejuru y’umugezi kugirango batazarohama

Uyu mugezi niwo babuzwa kwambukiranya

Uyu mugezi niwo babuzwa kwambukiranya

Mu gihe cy’imvura nyinshi abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga basabwa kutambukira ku biti by’imigogo biri hejuru y’umugezi kugirango batazarohama mu mugezi.

Umunyamabanga nshingwabikow’umurenge wa Kaniga Ndejeje Pascal arashishikariza abaturage baturiye hafi y’aho umugezi wambukiranya mugishanga gihinzemo icyayi muri uyu murenge kwirinda kwambukira kuri ibyo biti muri ibi bihe by’imvura kugirango batazarohama uwo mugezi ukabatwara.

Ndejeje Pascal umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kaniga asaba abantu kutambukira kubiti

Ndejeje Pascal umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kaniga asaba abantu kutambukira kubiti

Avuga ko akenshi mu bihe by’imvura hatabayeho gushishikariza abaturage kwirinda kwambukira ku biti byambukiranya imigezi ahatarubakwa ibiraro benshi bashobora kuhahurira n’impanuka zo kuba banyerera gato bakitura mu mugezi maze bakarohama.

Avuga ko akenshi iyo umuntu arohamye atiteguye niyo yaba azi koga usanga uruzi cyangwa umugezi ushobora guhita umutwara agapfa.

Asaba abana bato nabo kwirinda kujya bajya koga mu migezi kuko hari igihe bajya koga muri ayo mazi akabarusha imbaraga bityo bagahita bapfa.

Bamwe mu natu bambukiranyaga kuri ibyo biti bava mu murenge wa Kaniga bagana muwa Manyagiro bavuga ko kwambuka kuri ibyo biti bisaba gushirika ubwoba kuko umuntu ugira ubwoba ashobora guhita agwamo agatwarwa.

Ikindi ngo akenshi abana bambutswa n’abantu bakuru amufashe ukuboko gusa ngo bisaba kwitwararika kuko ngo iyo umwana amucitse gato bisaba kujya kumukura muri ayo mazi nk’uko Nkurikiyinka Samusoni abitangaza.

Ikindi ngo abagore nabo bakunze kugira ibyago byo kutabasha kwambukira kuri ibyo biti kuko bagira ubwoba bakaba batwarwa n’ayo mazi.

Nawe atanga ubutumwa bwo kwirinda kugendera kuri ibyo biti kuko abenshi bakunze gutwarwa n’imigezi mu bihe by’imvura. 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes