Kamonyi: Amahoro yemejwe n’Inama Njyanama kuri parikingi ntiyakiriwe neza n’abamotari

Nyuma y’uko Inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi yemeje amahoro angana na 6000frw kukwezi, azajya arihwa na buri mumotari ukorera kuri parkingi zo mu karere. Abamotari bo ntibabyakiriye neza kuko bavuga ari menshi kandi bakaba batarasabwe ibitekerezo.

Nyuma y’uko Inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi yemeje amahoro angana na 6000frw kukwezi, azajya arihwa na buri mumotari ukorera kuri parkingi zo mu karere. Abamotari bo ntibabyakiriye neza kuko bavuga ari menshi kandi bakaba batarasabwe ibitekerezo.

Aba bamotari bavuga ko gutanga ayo mahoro ari ngombwa, ariko ko ayo mafaranga yemejwe ari menshi kuko basanzwe basabwa andi menshi mu misoro n’imisanzu basabwa. Ngo batanga umusoro w’ipatante, umusoro ku nyungu, uburenganzira bwo gutwara abagenzi, umusanzu wa Koperative, ubwishingizi, n’andi mafaranga yakwa n’inzego z’ibanze nk’ay’isuku n’umusanzu w’uburezi.

Ngo iyo bayateranyije yose, usanga ku mwaka moto yatangaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 600. Ubwo rero ngo n’ubusanzwe basaga n’aho bakorera mu gihombo kuko moto yinjiza 4000frw  ku munsi, mu mwaka akaba Miliyoni n’ibihumbi 440.

Bagendeye ku gihe cy’umwaka moto nshya itwara agera ku 1.800.000frw atangwa ku kiguzi n’ibyangombwa. Basanga rero nta nyungu babona kuko iyo moto imaze umwaka ikora, iba yashaje ku buryo iba ifite agaciro ka 500.000frw gusa.

Bakomeza bavuga ko nibongeraho amahoro kuri parikingi angana na 72.000frw ku mwaka icyo gihombo kiziyongera. Ku bwa Bizimana Jean Baptiste, umuyobozi wa Koperative COCYTAMOKA ikorera muri aka karere we, atangaza ko mbere yo kwemeza amafaranga hagombaga kubanza kumva ibitekerezo by’ abamotari.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere, Umuyobozi  wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere Uwineza Claudine, avuga ko ayo mafaranga yashyizweho atari hejuru y’ateganywa n’itegeko  kuko inama Njyanama yayemeje igendeye ku Iteka rya perezida rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze.

Iri Teka no 25/01 ryo kuwa 09/07/2012;  ryemerera uturere kwaka amahoro kuri parikingi za moto n’amavatiri amafaranga atarenze 10.000frw ku kwezi. Umuyobozi wungirije w’akarere rero ngo akaba  asanga kuba abamotari batarabyakiriye neza, ari uko batari bamenyereye kuyatanga nk’uko bikorwa mu tundi turere.

Mu rwego rwo gushyira iki cyemezo mu bikorwa ntawe ubangamiwe, uyu muyobozi aratangaza ko abashinzwe imisoro mu karere no mu mirenge barimo kwiga uburyo  icyo giciro cyakwakirwa neza. Hagati aho ariko abamotari bakaba bahangayikishijwe n’amande ya 50.000frw, yagenwe gucibwa uzajya arenza itariki ya 10 buri kwezi, atarishyura ayo mahoro.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes