Gicumbi – Gutunganya imihanda y’umujyi wa Byumba bizafasha akarere gutera imbere

Umuyubozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas atangiza ibikorwa byo gusasa amabuye mu muhanda

Umuyubozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas atangiza ibikorwa byo gusasa amabuye mu muhanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bukomeje gufatanya n’abaturage gutunganya imihanda yo mu mujyi wa Byumba mu rwego rwo guteza imbere akarere kabo.

Ibi bikorwa byo gutunganya iyi mihanda igize umujyi wa Byumba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas atangaza ko bizafasha akarere ka Gicumbi gutera imbere kuko iyo urebye umujyi wa Byumba usanga ukiri inyuma ugereranyije n’indi mijyi yo mutundi turere.

Avuga ko imihanda niramuka irangiye gutunganywa umujyi uzaba nyabagendwa abantu benshi bakazitabira kuhatura ndetse n’amazu arimo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bizagenda byaguka bitewe ko n’uko umujyi uzaba usa neza.

 Abaturage bari gukora umuhanda

Abaturage bari gukora umuhanda

Gusa n’ubwo uyu muhanda uri gutunganywa hasaswamo amabuye akarere ka Gicumbi karacyafite ubushobozi buke bwo kuzashyiramo umuhanda wa kaburimbo mu mujyi wose bitewe n’amikoro make.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste ari nawo umujyi ubarizwamo atangaza ko  igihembwe cya kabiri cyatangiranye no gukomeza ibikorwa byo gusasa amabuye mu muhanda asaba n’abaturage kwita kubikorwa remezo by’ako karere ntihazagire umuturage ujya gutwara amabuye yubakishwa umuhanda ayajyana mu nyungu ze.

 Ibikoresho bizubaka uyu muhanda byarahageze

Ibikoresho bizubaka uyu muhanda byarahageze

Ikindi abaturage nabo bishimira ko ibyo bikorwa nibyitabwaho umujyi wabo uzatera imbere bityo umujyi wa Byumba ntukomeze gusigara inyuma mu majyambere.

Nzarama Piere avuga ko nabo biteguye gukorana neza n’ubuyobozi kuko mubikorwa nk’ibyo nabo babibonamo inyungu zo zirimo no kubona akazi muri sosiyete ikora uwo muhanda yitwa GMCEC.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes