Gatsibo: Abatwara abagenzi kuri moto biyemeje kujya batanga amakuru ku biyobyabwenge

m_Abatwara abagenzi kuri moto biyemeje kujya batanga amakuru ku biyobyabwenge

Abanyamuryango ba CYTRAMORWA Kabarore itwara abagenzi kuri moto

Urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rusanzwe rukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gukumira ibyaha no kubirwanya cyane cyane batanga amakuru y’abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibi babyiyemereye nyuma y’uko abagera kuri 65 bo mu Murenge wa Kabarore bibumbiye muri koperative yitwa CYTRAMORWA, bahawe ibiganiro byo gukumira ibyaha no kubahiriza amategeko y’umuhanda kuri uyu wa 16 Mutarama 2014.

Ibi biganiro bikaba byaratanzwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha mu buryo buzwi kw’izina rya community policing.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurene wa Kabarore ahatangiwe ibyo biganiro Murara Fred, yabwiye urwo rubyiruko ko rutagira icyo rugeraho mu kazi karwo ndetse no kwiteza imbere, mu gihe rudatanze amakuru ku kintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira, kuko umutekano ariwo shingiro rya byose.

Abo banyamuryango ba koperative CYTRAMORWA bakaba baganirijwe ku ruhare rwabo mu gucunga umutekano banakumira ibyaha bitandukanye, umutekano wo mu muhanda, gutanga amakuru ku gihe ndetse n’uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Uwavuze mw’izina rya bagenzi be witwa Rugwera, yavuze ko bajyaga batinya guha Polisi amakuru cyane cyane y’abatunda ibiyobyabwenge, ariko kuva babonye icyo kiganiro bakaba biyemeje kujya batanga amakuru kugirango babe mu gihugu gifite amahoro n’umutekano.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes