Umuhanda uhuza Gatsibo na Gicumbi ugiye gukorwa by’agateganyo

Umuhanda uhuza Gatsibo na Gicumbi ugiye gukorwa by’agateganyo

Mu gihe umuhanda uhuza uturere twa Gatsibo na Gicumbi utarubakwa ku buryo burambye ngo harategurwa uburyo wakorwa hagamijwe gucyemura ikibazo cy’ubuhahirane hagati y’utu turere.

Aya ni amakuru atangarizwa abatuye akarere ka Gatsibo nyuma y’ibiganiro byahuje aka karere, abahagarariye abaturage n’imiryango y’abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere.

Uyu muhanda udakoze neza ni umwe mu yikunze kugaragazwa n’abatuye aka gace nk’ikibazo kibangamiye ubukungu. Ibi kandi binagaragara mu bibazo bibazwa mu nama zihuza abakangurambaga b’umushinga PPIMA ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ya AJPRODHO JIJUKIRWA na Rwanda Women’s Network mu karere ka Gatsibo hifashishijwe ikarita nsuzumamikorere aho abaturage batanga amanota ku buryo bagezwaho ibibagenerwa.

Habarurema Isaie ushinzwe umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko uyu muhanda uri mu yihangayikishije akarere kandi nawe akaba ahamya ko niwubakwa uzacyemura ibibazo byinshi bibangamiye ubukungu.

Ati:”iyubakwa ry’uyu muhanda ni umushinga munini uriku rwego rw’igihugu ariko mugihe ugitegerejwe hagiye gukorwa ibizatuma uba ukoreshwa”.

Rugema Fred umukozi w’umuryango AJPRODHO, avuga ko ibi biganiro ari umwanya wo gusangira amakuru n’abaturage, ibi bigatuma baboneraho umwanya wo kumenya gahunda zitandukanye leta ibafitiye no kuzitangaho ibitekerezo.

Nk’uko byagaragajwe muri ibi biganiro ngo ikindi kibazo kibangamye ni uko hari bamwe mu baturage batagira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho, by’umwihariko aba bakangurambaga b’umushinga PPIMA bakaba basabwa no gushishikariza abaturage kuba abarinzi babyo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes