Uburasirazuba: Abacunga umutekano muri SYTRAMORWA barasabwa gukumira icyaha aho gutegereza ko kiba ngo bahane uwagikoze

Abacunga umutekano muri SYTRAMORWA barasabwa gukumira icyaha

Polisi irasaba abashinzwe umutekano mu ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto, SYTRAMORWA gukumira icyaha aho gutegereza ko umumotari agwa mu ikosa kugira ngo bamuhane. Ibi byavugiwe mu mwiherero wahuje abashinzwe umutekano muri iryo huriro ry’amakoperative na polisi y’igihugu ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba tariki 09/12/2013.

Hari igihe abashinzwe umutekano muri SYTRAMORWA babona umumotari agiye gukora ikosa bakamwihorera kugira ngo baze kumuhana, kandi mu nshingano z’umuntu ushinzwe umutekano harimo gukumira icyaha kitaraba nk’uko umuyobozi wa polisi mu karere ka Kayonza yabivuze mu kiganiro yahaye abo bashinzwe umutekano mu bamotari.

Benshi mu bakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano hirya no hino ngo bagenda kuri moto, dore ko ngo zinifashishwa mu gutwara ibiyobyabwenge, kandi ari bimwe mu bihungabanya umutekano w’abaturage, nk’uko bivugwa na SSP Benoit Nsengiyumva, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba.

Yavuze ko polisi y’igihugu ishinzwe kubungabunga umutekano, ariko anavuga ko yonyine itabyishoboza hatabayeho ubufatanye n’izindi nzego, ari na yo mpamvu abamotari basabwa kuba abafatanyabikorwa ba polisi mu kubungabunga umutekano.

SSP Nsengiyumva avuga ko abamotari basabwa kujya batanga amakuru ku buryo bwihuse mu gihe batwaye abagenzi bashobora guhungabanya umutekano. Umumotari uzatanga amakuru kuri polisi ngo azaba ayifashije kubungabunga umutekano, ariko utazabikora kandi atwaye umuntu ushobora guhungabanya umutekano azajya afatwa nk’umufatanyacyaha.

Bamwe mu bashinzwe umutekano w’abamotari ngo bagiye bagaragaraho ruswa, ndetse bamwe bakivanga mu nshingano za polisi. Rwabarinda Aloys uyobora iri huriro ry’amakoperative y’abamotari mu ntara y’Uburasirazuba avuga ko hafashwe ingamba zikomeye ku bagaragaraho ibikorwa nk’ibyo.

Mu byo bateganya ngo ni ugushyiraho inzego zitandukanye mu bashinzwe umutekano ba bo kimwe n’uko bigenda mu zindi nzego z’umutekano mu gihugu. Ibyo ngo bizatuma abagaragara mu bikorwa bihesha bagenzi ba bo isura mbi bahanwa.

SYTRAMORWA ngo iranateganya kumanuka ku nzego zo hasi yigisha abanyamuryango ba yo, kugira ngo bazirinde impanuka mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes