RUSIZI: Abatwara amagare nabo ubwabo ngo bari bakwiye kwigirira imbabazi

Abatwara amagare nabo ubwabo ngo bari bakwiye kwigirira imbabazi

Abaturage b’umurenge wa Bugarama batangaza ko abatwara amagare bakomeje guteza impanuka mu muhanda wa Kaburimbo, izo mpanuka akenshi ngo zikunda kwibasira abaturage bagendesha amaguru ndetse badasize n’imodoka aho ngo ibinyabiziga bidasiba gukora impanuka ziva kuri aya magare.

Sibomana Bernad wo mu murenge wa Bugarama atangaza ko nubwo aba batwara amagare bahubuka ngo nabo ubwabo batigirira imbazazi kuko ngo iyo babonye ibinyabiziga bizamuka bose babyirundaho bakabifata kugirango bibakurure mugihe baba bananiwe kuzamuka icyo gihe ngo ntabwo batekereza ko icyo kinyabiziga bafashe bose cyakora impanuka bakahashirira.

Aba baturage barasaba inzego z’umutekano kubafasha bagaca aya magare mu muhanda wa kaburimbo, nubwo abayobozi basabwa inkunga yo guhagarika aya amagere muri uyu muhanda wa Kamembe Bugarama ntibigire icyo bitanga, kuko ngo nta gihe abayobozi batavuga kuri aya magari kuko ngo ari ikibazo kimaze iminsi miremire ariko cyanze kurangira kuko umunsi kuwundi bagenda biyongera.

Ubwo twageraga muri uyu murenge wa Bugarama twasanze iki kibazo cy’amagare gihari koko aho abayatwara bihambira kumodoka ari benshi ibyo bigatera impungenge z’uko habaho impanuka zikomeye mugihe iyo modoka bihambiraho yakora impanuka.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes