Rulindo: Mumuganda rusange usoza umwaka wa 2013, hasibuwe umuhanda mu murenge wa Masoro .

Rulindo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/12/2013, mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo niho hasorejwe igikorwa cy’umuganda usoza umwaka wa 2013, ku rwego rw’akarere.

uyu muganda ukaba witabiriwe n’abaturage bo muri uyu murenge, bafatanije n’abayobozi batandukanye hamwe na Polisi,

Nyuma y’umuganda abaturage bo muri uyu murenge bagize umwanya uhagije wo kuganira n’abayobozi batandukanye, bagirwa inama kandi bahabwa n’umwanya wo kubaza ibibazo bafite mu murenge wabo.

Zimwe mu nama zahatangiwe n’uhagariye Polisi muri aka karere DPC Supertendent Gasangwa Marc, yasabye abatuye uyu murenge kurangwa n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe,birinda ibiyobyabwenge,barwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango ,barinda ibidukikije ,n’ibindi bikorwa by’urugomo bishobora guhungabanya umutekano.

Uyu muyobozi wa polisi yibukije abaturage bo mu murenge wa masoro,umurenge uzwiho kuba ucukurwamo amabuye y’agaciro ,ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu kwicungira umutekano,batanga amakuru y’uko umutekano uhagaze aho batuye kandi bakanayatanga ku gihe.

Yagize ati”Kugira ngo mubashe kubaho mu mahoro n’umutekano,mugomba kumenya ko ari mwe mugomba gufata iya mbere mukicungira umutekano,mugatanga amakuru ku gihe y’ibibera muri uyu murenge.kumenya abahungabanya umutekano mukabimenyesha ubuyobozi ni bimwe mu bizabafasha guhashya ibyaha bimwe na bimwe bibahungabanyiriza umutekano.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu muri aka karere Murindwa Prosper nawe wari waje kwifatanya n’abaturage bo muri uyu murenge mu muganda usoza umwaka,we yabaganirije kuri gahunda ya ndi umunyarwanda.

Yasabye abanyamasoro gusenyera umugozi umwe bakaba abanyarwanda nyabo barangwa no gukundana no kubahana.

Yabwiye abaturage bo muri uyu murenge ko bagomba gukora bakiteza imbere,bagashyira imbere umurimo kurusha uko bakwirebera mu ndorerwamo y’amoko ari nayo yatumye bamwe mu banyarwanda bica bagenzi.

Umuganda urangiza umwaka mu karere ka Rulindo wabereye mu murenge wa Masoro,ukaba wasojwe hasiburwa umuhanda uva aho bita ku iperu ,ugana ku mashuri  ya Kirwa.Muri uyu muhanda haharuwe ibyatsi hasibwa n’ibinogo ku burebure bubarirwa hagati ya m 400 na 500 ,hahwanye n’agaciro kangana n’ibihumbi 268 by’amafranga y’u rwanda.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes