Ruhango: Abamotari nabo basobanuriwe gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

m_Abamotari nabo basobanuriwe gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Abamotari basobanuriwe gahunda ya Ndi umunyarwanda

Nyuma y’aho gahunda ya Ndi umunyarwanda imaze gusobanurirwa ingeri zitandukanye z’abatuye n’abakorera mu karere ka Ruhango, ku mugoroba wa tariki ya 11/12/2013 abamotari nabo bagize amahirwe yo kumva gahunda ya Ndi umunyarwanda.

Mu gusobanurirwa iyi gahunda ya Ndi umunyarwada, abamotari babwiwe ko iyi gahunda yaje gushimangira ubumwe n’ubwiyunde by’abanyarwanda, basobanurirwa ko abanyarwanda bagomba kwiyumvamo ubunyarwanda gusa kuruta uko bibona mu moko yo yatumye u Rwanda rugurirwa n’amahano yoretse imbaga mu 1994.

Major Paul Murindwa uhagarariye ingabo z’u Rwanda mu karere ka Ruhango, aganiriza abamotari bakorera muri aka karere, yababwiye ko bo nk’urubyiruko aribo bagomba gufata iya mbere kumvisha no gusobanirira abavandimwe babo ndetse n’abagenzi batwara iyi gahunda.

Ariko ngo mbere y’uko bagira uruhare rwo kuyisobanurira abandi, nabo ngo ubwabo bagomba kubanza kuyumva. Yagize ati “icyo mukwiye kumva, ni uko iyi gahunda hari byinshi ifitiye akamaro mu iterembere ry’abanyarwanda”.

Abamotari bitabiriye iki kiganiro, bavuze ko nabo bumva iyi gahunda ari nziza bakaba biyemeje kushyigikira bayisangiza ababyeyi babo ndetse n’abo bava indimwe.

Hakizimana Paul n’umumotari ukorera mu mujyi wa Ruhango, nawe ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro, avuga ko yajyaga yumva iyi gahunda ariko akaba atarasobanukiwe neza akamaro kayo, nyuma yo gusobanukirwa yiyemeje ko nawe azagira uruhare rugaragara mu kuyumvikanisha mu bo bakorana ndetse n’abagenzi atwara.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes