Rubavu: abaturage bibaza aho amafaranga yo gusukura imihanda ajya kuko batabona umusaruro

m_abaturage bibaza aho amafaranga yo gusukura imihanda ajya kuko batabona umusaruro

Imwe mu mihanda yangiritse ishobora kuzatera impanuka nidasanwa vuba

Abaturage bo mu mirenge ya Nyamyumba na Kanama baturiye imihanda ihuza imirenge bavuga ko bijejwe n’umunyamabanga wa leta muri minisitere y’ibikorwa remezo ko hari amafaranga ashyirwa mu turere mu gusukura imihanda no kuyitunganya ariko bakaba batabona ako kazi.

mu kwezi kwa Kamena Dr nzahabwanimana, yasuye akarere ka Rubavu areba uburyo imihanda n’ibiraro byangiritse kubera imvura nyinshi ariko atungurwa no gusanga amafaranga yoherezwa mu turere na Minisitere y’ibikorwa remezo mu gutunganya imihanda ihuza imirenge adakoreshwa bikaba intandaro yo kwangirika kw’iyo mihanda.

Aganira n’itangazamakuru icyo gihe Dr Nzahabwanimana yatangaje ko leta itanga ibihumbi 33 buri kwezi yo kwita ku kilometero kimwe kandi ayo mafaranga ashyirwaho ngo ahabwe abaturage begereye uwo muhanda kugira ngo bajye bawukora buri gihe utagombye gusaza, avuga kandi ko ngo ayo mafaranga abaturage bayahabwa mbere yo gukora.

 m_abaturage bibaza aho amafaranga yo gusukura imihanda ajya kuko batabona umusaruro2

Imwe mu mihanda ntikiri nyabagendwa kubera kutitabwaho Rubavu

Ubwo yasuraga umuhanda wa Kamuhanda-Musabicye hamwe n’ikiraro cya Kiraga na Musongati yagaragaje ko ubuyobozi bw’akarere n’imirenge butumva neza gahunda ya leta mu kwita ku mihanda, aho yasubijwe ko amafaranga yatanzwe ari ku karere mu gushaka ba rwiyemezamirimo bakora isuku y’imihanda kandi ahari abaturage bayituriye bagomba gutegurwa hanyuma bakajya bahabwa amafaranga bagasukura iyo mihinda.

Nubwo  Dr Nzahabwanimana umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’ibikorwa remezo ushinzwe imihanda yasabye ko gahunda yo gukorana n’abaturage mu gusukura imihanda yatangira mu gihe cy’ukwezi kumwe, abaturage bavuga ko kugeza n’ubu batarabona akazi, naho abayobozi b’imirenge bo bavuga ko imihanda imaze kwangirika hamwe n’ibiraro bimwe byacitse.

Imwe mu mihanda itungwa agatoki harimo umuhanda uhuza umurenge wa Rubavu-Cyanzarwe na Busasamana, Nyamyumba  hamwe na Kanama muri iyi mihanda hakaba harimo iyari yasuwe na Dr Nzahabwanimana ariko nubu itarakorwa.

Uyu muyobozi kandi wari wasabye akarere ko kakwihutisha kureba ikibazo cy’abaturage baturiye ikibuga cy’indege cyari cyatangiye gusanwa, avuga ko kigomba kwagurwa kuburyo cyakoreshwa, ariko basanga imbogamizi ari abaturage bakomeje kugisatira mu mbago zacyo aho avuga ko bagomba kwimurwa n’ababa bahatuye bakaba bahabwa ingurane, bamwe mubaturage bavuga ko babiheruka ubwo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes