NOHERI N’UBUNANI N’IGISUBIZO CYA BENSHI NYAGATARE

300px-NyagatareDist

NYAGATARE- Kuba abantu benshi bifuza kujya gusangira n’imiryango yabo mu minsi mikuru ya Noheri n’ubunani ngo biha amahirwe abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto n’imodoka yo kubona amafaranga.

Ibi ni ibyemezwa n’abakorera uyu mwuga mu karere ka Nyagatare aho usanga bo nta kiruhuko bafata.

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe uretse abakirisitu barara mu bitaramo byo kwakira ivuka rya Yesu, abandi nabo usanga bari mu tubari bidagadura. Uku kwidagadura hari abagukomeza no ku munsi nyiri izina wa Noheri ndetse n’Ubunani. Gusa  abakirisitu bo bazindukira mu nsengero. Bamwe muba kirisitu basengera kuri paruwasi gatolika ya Nyagatare twaganiriye kuri iki cyumweru aho bari baje mu misa ya mbere, bavuga ko ivuka rya Yezu ari igihe kibibutsa umwanya wo kwegera Imana.

Kuri iki cyumweru, aba bakirisitu bari benshi bamwe bahagaze imbere abandi bakurikirana misa bahagaze hanze kubera ko kiriziya yari yuzuye. Ngo nubwo umunsi wa Noheri wabaye kuwa gatatu, Murekatete Alice, umwana ukiri muto twamusanze ahagaze hanze ategereje ko misa ya mbere irangira akajya mu ya kabiri. Ngo yaje gusenga nk’ikimenyetso cy’uko agomba kuramya umwami wamuvukiye kugeza no k’ubunani.

Ati: “Numva ngomba kuza ku kiriziya kenshi kuko ngomba kwegera cyane Imana nkaramya umwami watuvukiye kuri Noheri. Nzakomeza amasengesho kugeza umwaka utaha kuri Bonane.”

Ahandi muduce dutandukanye tw’Akarere ariko, hari abo usanga muri iyi minsi bikomereza akazi kabo gasanzwe, ariko abenshi bakavuga ko bari bujye gusenga babanje gufasha abantu kubona ibyo bifashisha muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani. Abatwara abantu n’ibintu haba kuri moto cyangwa imodoka nabo bakomeje akazi kabo bisanzwe. Ibi ngo bibatewe n’uko aribwo amafaranga yiyongereye kubera abagenzi baba ari benshi, nkuko twabitangarijwe na Bizumutima J.Baptiste utwara moto na Nkuranga John Bosco wo muri Excel Tours.

Bizumutima ati: “Mubyukuri muri iyi minsi mikuru nshobora kwinjiza amafaranga yikubye hafi inshuro enye ayo najyaga nkorera muminsi isanzwe. Ntabwo ari uko nirengagiza kujya mubitaramo bitandukanye byo gusingiza Imana, ariko nanone aka gafaranga nako kaba gakenewe.”

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes