Bugesera: Abamotari n’abanyonzi basabwa kuba abafatanyabikorwa ba mbere ba polisi y’igihugu

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera n’abamotari ndetse n’abanyonzi  basabwe kwitwararika ku mategeko y’umuhanda kandi bakaba afatanyabikorwa ba mbere ba polisi y’igihugu mu kubungabunga umutekano.

Muri iyi nama uwari uhagarariye polisi Chief Inspector Issa Bacondo  yasabye abamotari n’abanyonzi kuba abafatanyabikorwa ba mbere ba polisi mu kubungabunga umutekano.

Yagize ati “ mu muhanda mugomba kwitwararika ku kubahiriza amategeko, mugatangira  amakuru  ku gihe y’ ibishobora guhungabanya umutekano muri rusange”.

By’umwihariko abanyonzi bibukijwe ko batemerewe kugenda mu muhanda wa kaburimbo mu masaha y’ijoro  ku mpamvu ahanini z’umutekano wabo.

Hakizimana Simeo perezida wa koperative Duterimbere igizwe n’abanyonzi 40 b’i Mayange avuga ko bagiye gufatanya na polisi mu gufasha abanyonzi kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yagize ati “ muri ibi bihe dusatira iminsi mikuru y’ubunani na Noheri, tugomba kongera ubushishozi mu kazi kacu twitondera abo dutwara n’aho tubajyana”.

 Abamotari n’abanyonzi basabwa kuba abafatanyabikorwa ba mbere ba polisi y’igihugu

Umwe mu bakora umurimo wo gutwara abantu ku magare

Mu karere ka Bugesera, hakorera koperative imwe y’abamotari COTAMOBU igizwe n’abanyamuryango basaga 100, hakanakorera n’indi y’abamotari yitwa SOTRAMORWA igizwe n’abanyamuryango 300. Abenshi bari mu mujyi wa Nyamata.

Mu bibazo bagaragaje harimo icy’uko batinda kubona impushya zo gutwara abantu zitangwa na RURA, Ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro,  polisi ikabandikira.

Kuri iyi ngingo, abamaze gutanga amadosiye yabo muri RURA, ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera bwabahaye ibyumweru bibiri kuba bamaze kubona izo mpushya bitaba ibyo bakazajya bacibwa amande hakurikijwe amategeko.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes