Ruhango: Abashoferi bahangayikishijwe n’imisoro bakwa itagira inyemezabwishyu

m_Abashoferi bahangayikishijwe n’imisoro bakwa itagira inyemezabwishyu

Ngo babazwa n’uko bacibwa amafaranga menshi kandi nta gare igaragara bafite

Abashoferi batwara imodoka z’amatagisi azwi ku izina rya “Twegerane” barinubira imisoro bakwa n’ubuyobozi bwa gare ya Ruhango idasobanutse, aho bavuga ko akenshi imwe muri iyi misiro usanga nta n’inyemezabwishyu igira.

Bavuga ko hari umusoro wari usanzwe uzwi wumvikanyweho, aho buri modoka yishyura amafaranaga ibihumbi 2 buri munsi.

Ariko nanone ngo bakagira umusoro utazwi w’amafaranga 700 batanga uko buri modoka ihagurutse, gusa ngo uyu musoro ntibazi impamvu bawaka kuko nta n’inyemezabwishyu bahabwa.

Umwe muri bo yagize ati “none se niba ukoze ama tours 5, uko uhagurutse wishyura amafaranga 700, ureba n’ukuntu amafaranga yabuze muri iki gihe, ubu koko tuzabasha kubaho tunishyure inguzanyo za banki?”.

Gusa bakongeraho ko babazwa n’aya mafaranga bacibwa kandi nta gare ifatika bagira, bagasaba ko iyi misoro bakwa idasanzwe ikwiye kuvaho kugirango nabo bashobore guteza imbere ingo zabo.

Ubuyobozi bwa gare ya Ruhango buvuga ko aya mafaranga buyaka aba bashoferi koko, ariko ngo aba bashoferi barigiza nkana kuko bayacibwa barabyumvikanyeho.

Ndoli Ibrahim umuyobozi w’iyi gare, avuga ko aya mafaranga yumvikanywe mu nama rusange, akaba yarashyizweho mu rwego rwo kugirango ajye yishyurwa a abacunga umutekano wag are.

Yagize ati “urabona aya mafaranga 700 yashyizweho,  yumvikanyweho kugirango ajye yishyurwa abakozi bahangana n’imodoka zishoye”.

Uyu muyobozi akavuga ko iby’inyemezabwishyu bavuga, ngo iyo bayanditse bayandika mu bitabo. Gusa akavuga ko niba badashaka kuyatanga, bizongera bikigwaho mu nama rusange itegenyijwe mu kwezi kwa 3/2014.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes