Rubavu : abaturage barashimira akarere kwimura Gare igakurwa mu baturage

abaturage barashimira akarere kwimura Gare igakurwa mu baturage

Ahari hasanzwe Gare Nyakabungo ubu nyimuwe

Nyuma yo kwimura ahasanzwe hashyirwa amamodoka (Gare) Nyakabungo, abaturage bavuga ko baruhutse uburyo imodoka zangiza imihanda inyura aho batuye igisigaye akaba ari ukuyisana.

Taliki ya 17/11/2013 nibwo Gare yakuwe Nyakabungo ikajyanwa muri parikingi yubatswe na KBS itarimuka ariko bamwe mubafite amasosiyete atwara imodoka bari baranze kujya kuyikoreramo bavuga ko baba bagiye guteza imbere umucyeba.

 abaturage barashimira akarere kwimura Gare igakurwa mu baturage2

Ahimuriwe Gare hari hasanzwe hakorerwa na KBS

Kuva KBS yareka gukorera mu ntara bamwe mubafite imodoka zitwara abantu hamwe n’akarere ka Rubavu bumvikanye ko Gare igomba kwimurwa igashyirwa k’umuhanda ikava mu baturage nyuma yo kwangirika kw’imihanda ibiri ijya muri Gare itari igikoreshwa n’imodoka ahubwo yabaye ibizenga kubera ibyobo bacukutse.

Bamwe mubaturage twavuganye bavuga ko bishimiye iki cyemezo bahereye ko imihanda yangijwe n’imodoka idakorwa none ikaba yaruzuye amazi atera abaturage mu ngo, bakavuga ko nyuma yo kwimura Gare akarere gakwiye gutanga ubufasha bwo gusana imihanda yangiritse abaturage bagashobora kugira umutekano w’ibizenga bibakikije.

 abaturage barashimira akarere kwimura Gare igakurwa mu baturage3

Imihanda ijya Nyakabungo yari yarabaye ibyobo birekamo amazi kubera imodoka nyinshi

Nyakabungo ahari hasanzwe hakorerwa na Gare ngo abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bagiye guhomba kuko batazongera kubona abaguzi ariko akarere kakavuga ko ntakundi byari kugenda cyane ko ahashyizwe Gare nta mazu menshi yo gukorera ahari.

Treminal ya KBS yashyizwemo imodoka izakoreshwa by’agateganyo kuko nayo idahagije ku modoka zitwara abagenzi mu karere ka Rubavu, ariko kugira ngo Gare nyayo yubakwe hagomba kubanza kuzura isoko rya Kijyambere rimaze imyaka itatu ryubakwa ariko rikaba ritaruzura kugira ahasanzwe isoko hazashyirwe Gare.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan akaba avuga ko Gare ijyanye n’igihe izubakwa nyuma yo kuzura isoko riri kubakwa akarere kavuga ko kadafite ubushobozi bwo gusoza ahubwo kagashaka guteza kwegurira abikorera nyuma yuko kamaze kuritangaho miliyari 1.3 y’amafaranga y’u Rwanda hakabura ayandi angana na miliyari 1.3 kugirango ryuzure.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes