Nyamasheke: Abaturage b’i Mpumbu barasaba FPR kubakorera umuhanda

Nyamasheke Abaturage b’i Mpumbu barasaba FPR kubakorera umuhanda

Abaturage bo mu kagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri ho mu karere ka Nyamasheke barasaba Ishyaka rya FPR Inkotanyi kubagezaho umuhanda ndetse n’amashanyarazi kugira ngo bave mu bwigunge.

Umwe mu baturage b’aka kagari ka Mpumbu yasabye ibi bikorwa remezo kuri iki Cyumweru tariki ya 24/11/2013 ubwo Intumwa z’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu zatangaga ikiganiro ku bacuruzi n’abikorera bo mu karere ka Nyamasheke hagamijwe kubakangurira uruhare rwabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Umwe mu baturage b’aka kagari witwa Mpagazahayo Samuel yagaragaje ko abaturage b’akagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri bugarijwe n’ubwigunge bwo kutagira umuhanda muzima ujya muri aka kagari ku buryo n’uduhanda duto tukanyuramo dukunda kunyerera cyane ku buryo iyo imvura yaguye, nta modoka ibasha kuhagera kubera ko hanyerera cyane..

Muri aka kagari kandi ngo nta muriro w’amashanyarazi babasha kubona bityo bagahora mu bwigunge kuko nta cyo babasha gukora nijoro bitewe n’umwijima uba ubuditse.

Ku bw’izi ngorane, abaturage b’aka kagari ka Mpumbu batumye abayobozi bo muri FPR kubagereza icyifuzo cyabo ku buyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi kugira ngo bubibuke kandi bumenye ko bari mu bwigunge, bityo bubakemurire ikibazo ngo kuko ari abanyamuryango b’iri shyaka ariko ntibabone ibyiza bibonwa n’abandi banyamuryango bari mu tundi duce tw’akarere ka Nyamasheke ndetse n’ahandi mu gihugu.

Iki kibazo cy’umuhanda kandi bagisangiye n’abaturage bo mu yindi mirenge nka Rangiro na Karambi kuko ngo hari uduce tutageramo imihanda mizima ku buryo ngo hari igihe imodoka ipakiye ibicuruzwa by’abaturage bo muri utwo duce ihagararara mu murenge wa Kanjongo ikaba yamara nk’icyumweru itaragera muri uwo murenge kubera ubunyerere, bityo ngo bikaba ingorane zikomeye zibatera igihombo bishingiye ko amafaranga baba bakoresha ari ayo baba bagujije amabanki kandi agomba gutanga inyungu, nk’uko abacuruzi bo muri utu duce babigaragaje.

Ibindi bibazo bigaragara mu karere ka Nyamasheke ni ibijyanye n’ibiraro bito bito ku buryo bibangamira iterambere ry’ubucuruzi, by’umwihariko iyo bigeze hirya no hino mu byaro by’aka karere.

Intumwa z’Umuryango wa FPR Inkotanyi zari zaje mu karere ka Nyamasheke zirimo Depite Kankera Marie Josée, Umuyobozi wungirije w’Ikigo RAB, Musabyimana Innocent ndetse n’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke bijeje aba baturage ko ikibazo cy’imihanda ihuza imirenge n’utugari byo muri aka karere bizatangira gukorwa guhera mu mwaka utaha.

Akarere ka Nyamasheke kagaragaza ko kuva mu mwaka utaha wa 2014,  hazakorwa imihanda y’igitaka itsindagiye ireshya n’ibirometero 315 harimo ibilometero 215 bizakorwa ku nkunga ya Banki y’isi ndetse n’ibirometero 100 bizakorwa ku nkunga y’Abaholandi.

Ubwo Ishyaka rya FPR Inkotanyi ryiyamamazaga mu karere ka Nyamasheke mu matora y’abadepite yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2013, ryabwiye abaturage ko rizabagezaho ibyiza byinshi ariko ku isonga hakagaragara imihanda ndetse n’amashanyarazi.

Ku baturage b’akarere ka Nyamasheke, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ibi bikaba bisa no kwishyuza ibyo Ishyaka ryabo ryabijeje rivuga ko “Imvugo ari yo ngiro”.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes