Nyamagabe: Abatuye akagari ka Bakopfu bihangiye umuhanda ngo bikure mu bwigunge.

Nyamagabe

Nyuma yo kubona ko bari mu bwigunge kubera kutagira umuhanda, abaturage b’akagari ka Bakopfu mu murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe, bahisemo guhuriza hamwe imbaraga bakora umuhanda ugana iwabo binyuze mu budehe.

Umuyobozi w’umudugudu wa Karambo mu kagari ka Bakopfu akaba n’umugenzuzi muri komite y’ubudehe, Mukaruhangaza Tereziya, avuga ko bahuriye hamwe imidugudu yose igize aka kagari bagafata umwanzuro wo gukora uyu muhanda wazanira inyungu akagari kose, bityo kakaba nyabagendwa.

Ati “Tujya gutekereza umuhanda w’akagari, twahuriye ku kagari imidugudu yose dusanga twarateganyije gukora imihanda, duhurira ku w’akagari kugira ngo kagendwe”.

N’ubwo amafaranga bari baragenewe mu budehe yashize bamaze gukora ahareshya n’ibirometero bisaga bine uvuye aho umuhanda ujya iwabo washamikiye kugera ku kagari, ngo bafite ingamba z’uko mu budehe bukurikiraho bazawukomeza bagahura n’utundi tugari ndetse n’umurenge wa Mushubi bityo bakagera ku masoko mu buryo bworoshye.

“Ni uko mafaranga yatubanye makeya agahita ashira, n’ubundi twari twarawupimye twarahuje na Ruganda kugira ngo tugere n’iMushubi, ariko batubwiye ko hari andi ari kuza tukazakomeza duhuze n’utundi tugari tukagenderana,” Mukaruhangaza.

Uyu muhanda n’umara guhuza akagari ka Bakopfu n’utundi tugari ndetse bakabasha kuba bagera mu murenge wa Mushubi unafite santere y’ubucuruzi ikomeye, ngo bizazana inyungu ku kagari ka Bakopfu kuko bizatuma abacuruzi babasha kubagezaho ibicuruzwa ndetse nabo bakabasha kugeza umusaruro wabo ku masoko, no gusura abavandimwe bikaborohera.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes