Ngororero: Umuhanda Gatumba-Ndaro-Nyanjye ugiye gukorwa

Nyuma y’igihe kirekire abakoresha umuhanda unyura mu mirenge 3 ya Gatumba, Ndaro na Nyanjye basaba ko wakorwa ukaba nyabagendwa ariko ntibabone igisubizo, ubu amakuru dukesha umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero avuga ko uwo muhanda ugiye gutangira gukorwa.

Mazimpaka Emmanuel avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwakomeje kumva ugusaba kw’abakoresha uwo muhanda ariko ubushobozi bw’akarere buka bukeya. Ubu ngo umuryango w’Ubumwe bwuburayi UE (Union Européenne )ukaba waratanze inkunga yo gukora uwo muhanda, ubu bikaba bigeze mugutanga amasoko.

m_Umuhanda Gatumba-Ndaro-Nyanjye ugiye gukorwa

Bimwe mubikorerwa mu murenge wa Nyanjye ariko bitagera muyindi mirenge kubera imihanda bizahagera

 Uyu muhanda usanzwe uhuza imirenge ikorerwa mo ubucuruzi cyane, ariko bikagorana kuko nk’umuntu ushatse kujya cyangwa kuva mu murenge wa gatumba no muyindi mirenge y’akarere ka Ngororero yerekeza muwa Nyanjye agomba kuzenguruka agaca mu mujyi wa Muhanga agana Karongi, aho urugendo rwikuba inshuro 2 ugereranyije no kunyura muri uwo muhanda ugiye gutunganywa, kuko ubu hakoreshwa ibirometero 82 mugihe hagombye gukoreshwa 40 unnyuze muri uwo muhanda.

Abakora ubucuruzi muri iyo mirenge bauga ko ubuhahirane bugiye kurushaho kugenda neza igihe uwo muhanda utari nyabagendwa uzaba wamaze gukorwa, cyane cyane kubicuruzwa byiganje mo imbuto n’ibitoki byakurwaga mumurenge wa Nyanjye bijyanwa mutundi turere, ndetse n’abakorera  muri uwo murenge bakishimira kugana imijyi ya Karongi na Muhanga kurusha umujyi wa Ngororero.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba Niyonsaba Ernest avuga ko uyu muhanda uzaba ipfundo ryo kubyaza umusaruro no guteza imbere ibikorerwa muri iyo mirenge. Urugero rutangwa ni nk’uruganda rwenga divayi rukorera mu murenge wa Nyanjye ariko abatuye umurenge wa Gatumba bakaba bazabona kubyo rukora kubera inzitizi z’ubwikorezi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes