Muhura: Ntibagihahirana n’indi Mirenge kubera umuhanda mubi

Habarurema Isaie Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri gatsibo

Habarurema Isaie Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri gatsibo

Abaturage bo mu kagari ka Gakoni, mu Murenge wa Muhura, ngo nubwo bashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuba yarabagejejeho amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi bahangayikishijwe n’umuhanda uturuka mu santeri ya Gakoni kuko utakiri nyabagendwa, bigatuma ubuhahirane n’indi mirenge bugenda nabi.

Uyu muhanda wahanzwe kuva kera ubu ukaba usa n’uwasibamye, ngo ukozwe neza wagirira abaturage akamaro, gusa abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimira umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza begerejwe, gusa bakaba batewe ipfunwe no kutagira umuhanda ukoze neza.

Umwe mu batuye muri aka Kagali witwa Gakwandi Jean Damascene w’umucuruzi, , yagize ati:”turasaba ubuyobozi ko bwadutegurira umuganda rusange tukongera uyu muhanda tukawukora neza kuko ubushake bwo gukora uyu muganda turabufite”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaie, yatangaje ko uyu muhanda ari ingenzi cyane kuko ufasha abatuye muri aka Kagari mu mihahirane n’indi Mirenge begeranye.

Habarurema ati:”Dufatanyije n’abaturage b’aka Kagari tugiye gushyiramo imbaraga kuburyo uyu muhanda ukomeza kuba nyabagendwa mu bihe bya vuba”.

Si uyu muhanda gusa abaturage bifuza ko wakorwa kuko banasaba ubuyobozi kubafasha gukora ikiraro cya Muhura, kuko bamaze kuhageza ibiti cyane ko abantu bakunze kukigwamo bakahatakariza ubuzima.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes