Karongi: kugabanuka kw’imodoka z’impala bibangamiye abagenzi

kugabanuka

Amakuru atugeraho aravuga ko imodoka za agence yitwa Impala itwara abantu mu muhanda Kigali-Karongi zimaze kugabanukaho enye, ibi ngo bikaba byabangamiye abagenzi cyane.

Ubusanzwe Impala ikora ingendo za Kigali-Karongi buri saha imwe n’igice, ariko kuva kuwa gatatu tariki 27/11/2013, bamwe mu bantu bakodeshaga kwasiteri  (coasters) zabo n’iyo agence ngo basheshe amasezerano.

Ibi rero byabangamiye cyane abakiriya b’Impala ku buryo usanga abagenzi ari uruvunganzoka amasaha yose imbere y’Inzu Impala ikoreramo.

Umukozi ushinzwe gukata amatike kuri agence y’Impala yadutangarije ko ubuyobozi bwayo bufite gahunda yo gutumiza izindi modoka zirenze eshanu kugira ngo bazibe icyo cyuho.

Hagati aho abagenzi baheze mu gihirahiro kubera ko ingendo zitakirimo gukurikiza amasaha uko bisanzwe.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes