KARONGI: Abamotari bo mu mujyi ngo ntiborohewe n’ibihano

Abamotari bo mu mujyi ngo ntiborohewe

Bamwe mu bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Karongi baravuga ko abashinzwe umutekano mu muhanda (traffic police), babananiza cyane ku bijyanye na parikingi. Ngo nta mumotari ushobora guhagarara ngo agire icyo agura muri alimantasiyo cyangwa ajye muri banki ngo keretse yizeye ko nta mupolisi uribumubone, ibi ariko birabeshyuzwe n’ubuyobozi bwa Police mu karere ka Karongi.

Parikingi z’abamotari zemewe mu mujyi wa Kibuye ni iruhande rwa rond-point yo mu mujyi n’imbere ya station Kobli. Iyo hari umumotari ufashwe yaparitse ahandi hatari aho, traffic police imuca amande ya 25.000, rimwe na rimwe ngo ikanabambura moto zabo bakazisubizwa nyuma y’icyumweru nk’uko bo ubwabo babyemeza.

Ibi ariko ngo ntacyo byari bibatwaye, kuko n’ubundi ngo batajya baparika aho bateretswe. Ikibazo bafite ngo nuko nta mumotari ushobora kujya kuri alimantasiyo agiye kugura akantu runaka cyangwa ngo ajye kuri banki atindeyo, ngo kuko iyo umupolisi ahabonye moto, ubwo akayo kaba gashobotse, n’amande ya 25.000FRW rugeretse.

Umumotari umwe utarashatse kwivuga izina yadutangarije ko aherutse kujya kubitsa amafaranga kuri Eco Bank amaramo nk’iminota itarenga 10, asohotse asanga umupolisi arimo kumwandikira, nuko aramubaza ngo ko unyandikira hari ikosa nakoze? Umupolisi ati waparitse nabi.

Ubwo umumotari yarashobowe, aremera atanga amande ku bw’amahirwe ariko moto ye ngo ntayo batwaye.

Ubuyobozi bwa Police mu ka Karongi ariko ibi burabihakana. SP Baramba Eduard avuga ko icyo babujije abamotari ari uguteza umutekano muke banyuranamo n’abagenzi baba bururuka imodoka zivuye i Kigali imbere y’ama ajanse (Impala na Capital) bahashaka abagenzi.

Abamotari ariko bavuga ko naho batajya bahamara n’umunota n’umwe kuko bazi ko bibujijwe. Nuhagiye aba yiteguye ikirenge kiri ku muriro kandi moto zirimo kwaka, ubwo ugize amahirwe agahita abona umugenzi ahita acaho naho uwabyutse nabi uwo munsi agacakirana na police ubwo 25.000 bye birahasigara yareba nabi na moto igafungwa icyumweru.

Nubwo ariko bahanwa, abamotari bavuga ko badashobora kwirirwa bahagaze muri parikingi kuko ngo abagenzi benshi baba bari imbere y’amazu acururizwamo bavuye guhaha, abandi imbere ya ajance zitwara abantu bavuye hirya no hino, bityo bo bakaba basanga Police ngo yari ikwiye kubareka kubera imiterere y’umujyi wa Karongi, bakajya basanga abagenzi aho bari kuko n’ubundi bataba bagiye kuhaparika.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes