Ikibazo cy’imihanda idakoze neza Cyanzarwe gituma abaturage badashyikirana n’indi mirenge

Ikibazo

Cyanzarwe bifuza ko imihanda yabo itunganywa bakabasha guhahirana n’indi mirenge

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba umuhanda ubahuza n’indi mirenge idakoze neza bituma badashobora gushyikirana n’indi mirenge uko bikwiye, bagasaba ko hagira igikorwa mu rwego rwo korohereza ubuhahirane.

Mu kagari ka Ryabiziga, umuhanda ubahuza n’indi mirenge ya Rubavu abaturage bavuga ko ukoze neza, ariko ngo wakwinjira muri Cyanzarwe umuhanda ukaba udakoze ahubwo ugoranye kuhanyura mu gihe umurenge wabo ariwo ukunze kuvamo ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu isoko rya Gisenyi byiganjemo imboga.

Abaturage bavuga ko umuhanda wakozwe na TIG kandi akarere gafite ubushobozi bwo kuba umuhanda wakomeza gukorwa kugera Busasamana na Bugeshi, maze ubuhahirane bukiyongera mu gihe ubu ngubu imodoka zijyayo ari nke kubera kwanga ko zangirika, ibicuruzwa byabo bakabitwara ku magare nayo adakunze kwemerwa mu mujyi.

Ndagijimana Innocent ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyanzarwe atangaza ko hari ingamba zo gushishikariza abaturage gushyira imyaka mu isoko rya Cyanzarwe risanzwe rititabirwa maze imodoka zikayihasanga, naho ku kibazo cy’imihanda ngo bafite gahunda yo gukoresha imiganda.

Abaturage ariko bavuga ko umuhanda utazakorwa n’umuganda ngo ube nyabagendwa kuko ucyeneye ubuhanga mu kuwukora naho kujyana imyaka mu isoko bavuga ko isoko risanzwe rititabirwa n’abaturage n’imodoka zitahaza kuburyo icyiza ari ukubanza gukora imihanda neza ahubwo imiganda ikayibungabunga.

 Umurenge wa cyanzarwe niwo murenge w’icyaro mu mirenge igize akarere ka Rubavu, ni nawo usanga udafite ibikorwa remezo bihagije nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi mu gihe ufite abaturage bagera kuri 26 054.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes