Huye : Ku nshuroya 2, begerejwe contrôle technique y’ibinyabiziga

Ku nshuroya 2, begerejwe contrôle technique y’ibinyabiziga

Imodoka nto, izitwara abagenzi benshi ndetse n’ izindi zikora ubwikorezi butandukanye zo mu Ntara y’amajyepfo, guhera kuwa 11/11/2013 ziri gusuzumirwa i Huye mu kigo IPRC South (ahahoze hitwa muri ESO), hagamijwe kureba ko zujuje ibya ngombwa byo kugendera mu muhanda (contrôle technique).

Iki gikorwa cyo kwegereza abatunze ibinyabiziga iyi serivisi kibaye ku nshuro ya kabiri i Huye. Ibi byashimishije abatunze ibinyabiziga bigomba gusuzumwa kuko ngo uretse kuba biborohereza urugendo, ngo bituma badatanga amafaranga menshi yo kwifashisha mu minsi ibiri ubundi bamaraga bategereje kugerwaho i Kigali.

Uwitwa Burindwi Emmanuel, avuye gusuzumisha imodoka ye yagize ati « i Kigali biragoye kuko usanga imodoka zose zo mu Ntara ariho ziri, ugasanga biravunanye cyane kubera amatike n’amaessence … »

Yunzemo agira ati « i Kigali kugira ngo imodoka ibe irangiye binsaba iminsi ibiri, ariko ubungubu dore mvuyeyo. Byahise byihuta kuko ari hafi yanjye. »

Muri contrôle technique hasuzumwa ubuzima bw’ikinyabiziga. Umuvugizi w’ ishami rishinzwe umutekano mu muhanda muri Polisi y’igihugu, Spnt Jean Marie Vianney Ndushabandi ati « bahera kuri moteri, bakareba mu maguru ibyo bita suspension, bakareba za amortisseurs, .. »

Ibindi birebwa ngo ni amatara, bakareba niba atareba hasi cyangwa hejuru, imyotsi isohoka mu kinyabiziga niba idahumanya ibidukikije, n’ubuzima bw’ikinyabiziga : ibice bigaragara (housing), ibirahuri, parabrise, imipira ifata ibirahuri, feri,…

Bijya bivugwa ko hari abava gukoresha iri suzuma hanyuma bagatiza bagenzi babo ibyuma bo baba badafite. Icyo gihe nyir’ugutira, iyo avuye gusuzumwa asubiza iby’abandi.

Spnt Ndushabandi ati « dufite amakuru ko hari abantu batira intebe cyangwa amapine mbere yo kuza muri contrôle techinque. Ibi ni ukwibeshya kuko icyo gihe ikinyabiziga cyawe nta buzima kiba gifite. »

Yunzemo ati « aba hari ingamba zo kubashaka. Imodoka tuzajya tubona ko imaze amezi abiri cyangwa kumwe ivuye muri contrôle technique, twasanga nk’intebe zirimo zitajyanye n’uko zakabaye zimeze, tukayivanaho icyemezo cy’uko yakorewe contrôle technique tukayisaba gusubirayo. »

Icyuma cyifashishwa mu gukora contrôle technique y’ imodoka gifite umushobozi bwo gupima  imodoka ziri hagati ya 80 n’ 100 ku munsi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes