Abashoferi n’abamotari baza ku isonga mu kugira no guteza impanuka

Untitled

Hashingiwe kuri raporo zagaragajwe na Minisiteri y’abakozi ba leta  n’umurimo, abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu bigaragara ko na bo baza ku isonga mu kugira impanuka ku kazi nyuma y’abakora mu bucukuzi.

Patrick Kananga, ushinzwe ubuzima n’umutekano mu kazi muri iyi minisiteri, avuga ko usanga abashoferi n’abagenzi kenshi batajya bita ku kwambara imikandara yabugenewe iba mu modoka kugirango ibarinde.

Akenshi abashoferi bakunze gushinjwa ko banga kwambara imikandara ku bushake kuko bamwe bivugira ko ibabangamira iyo batwaye.

Sibyo kubabangabira iyo batwaye, abandi bemeza ko iyi mikandara ishobora kubabuza kurokoka igihe bagize impanuka. Umwe mu bashoferi bakorera I Muhanga ati: “nk’ubu imodoka yanjye ihirimye nko mu mazi nambaye umukandara utekereza ko jye narokoka wapi ariko abandi bo bashobora no kutagira icyo baba”.

Hari benshi baba badashaka kwemera ko imikandara batayambara ahubwo bakavuga ko ari polisi iba ishaka kubafatira ubusa kugirango bacibwe amande.

Kananga avuga kandi ko ikindi kibazo kiba mu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu ari ku batwaba moto aho akenshi usanga banga kwambara ingofero zabugenewe mu gihe bari kuri moto cyangwa bakaba bayambara ariko batafunze.

Ikindi cyagaragaye ni uko hari abenshi by’umwihariko banga kwambara izi ngofero kugirango batiyicira insokozo zabo. Ibi bikunze kugargara ku bagore nyamara iyi ngofero ishobora kurinda umumotari cyangwa umugenzi mu gihe akoze impanuka.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes