Ngororero : Imyaka 2 irashize imwe mu mihanda yaciwe mu midugudu itaraba nyabagendwa

Muri gahunda yo gushishikariza abaturage kwitabira gutura mu midugudu, ahateganyijwe hanakozwe ibikorwa remezo byatwaye n’amafaranga hamwe n’imbaraga z’abaturage. Ikigaragara cyane ubu mu karere ka Ngororero ni imihanda yakozwe ariko ubu ikaba atari nyabagendwa kubera amateme atarakorwa.

Hamwe na hamwe, hari abaturage usanga binubira ko ibikorwa byabo nk’insina n’indi myaka ndetse n’ubutaka byangijwe batekereza ko bagiye kubona imihanda ariko n’ubundi bakaba badashobora kuyikoresha uretse kugenda n’amaguru.

 m_Imyaka 2 irashize imwe mu mihanda yaciwe mu midugudu itaraba nyabagendwa

bamwe birwanaho bagashyiraho uduti twa nyirarureshwa hakaba n’ahatari namba

Nubwo hari aho imihanda yatunganyijwe ndetse ikaba ikoreshwa, hari n’aho ikoreshwa ibice kubera ko amateme atashyizwe hose ndetse hakaba n’aho imihanda idakoreshwa uretse kugenda n’amaguru nkuko byari bisanzwe ubwo hari hakiri utuyira duto.

Icyakora, amakuru atugeraho avuga ko ubuyobozi bw’imirenge iyo mihanda yaciwe mo ari bwo bufite munshingano gufatanya n’abaturage gukora ayo mateme maze aho bakeneye inkunga y’akarere bakayisaba aho bishoboka bigakorwa.

 m_Imyaka 2 irashize imwe mu mihanda yaciwe mu midugudu itaraba nyabagendwa2

Nyamara abaturage bo bemeza ko imbaraga zabo bazitanze mu gutakaza ubutaka nibikorwa byabukorerwagaho ndetse bagatanga n’imiganda ariko kubaka amateme bikwiye kuba uruhare rw’ubuyobozi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes