Muhanga: Nyuma y’igihe gito imihanda ikozwe yatangiye kwangirika

m_Nyuma y’igihe gito imihanda ikozwe yatangiye kwangirika

Mu gihe akarere ka Muhanga kafashe gahunda yo gukoresha imwe mu mihanda yo mu bice by’umujyi, yari igitaka bagasasamo amabuye, imwe n’imwe usanga yaratangiye kwangirika hatarashira igihe.

Akarere ka Muhanga  kafashe iyi gahunda yo gukora ino mihanda kuko wasangaga ahenshi mu hatuwe hari ikibazo cy’ivumbi ndetse no mu bice byavugwaga ko birimo amazu akomeye mu mujyi rwagati.

Kimwe mubyo bamwe batangiye kwinubira nyuma yo gukorwa kw’ iyi mihanda ni uko imwe yatangiye kwangirika nyuma y’igihe gito cyane, kuburyo bigaragar ko mu bihe biri imbere hatagize igikorwa bishobora kuzajya bigoraa kuhanyura.

Kuri ubu kandi abafite ibinyabiziga bica muri iyo mihanda yatangiye kwangirika batangaza ko ibicira ibinyabiziga byabo.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku aganira n’abanyamakuru, yavuze ko babizi ko hari imihanda yangiritse ariko ngo mu busanzwe mu bikorwaremezo, ngo ntabwo umunsi igikorwa cyarangiye aribwo bahita bacyegukana nk’akarere.

Avuga ko bashyiraho igihe runaka cyo kugerageza igikorwa cyakozwe na rwiyemezamirimo. Ati: “ibi tubikora kugirango turebe niba koko atadupfunyikiye amazi”.

Mutakwasuku avuga ko kuba hari imwe mu mihanda yari yarakozwe yaratangiye kwangirika ngo abayikoze baracyari mu gihe cy’igerageza.

Yakomeje agira ati: “kuba uriya muhanda warangiritse, twe turavuga ngo twari tutarawakira, byatweretse ko uriya muntu yari yaducunze kujisho akadukorera ibitari byo”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko icyo bari gukora ari ugukurikirana aho byagaragaye ko bitagenze neza ngo rwiyemezamirimo aze abikosore maze babone kwakira umuhanda burundu ndetse ngo n’imihanda yose bakoze y’amabuye ngo ntibarayakira burundu.

Igihe bashyiraho cy’igezageza n’ikingana n’umwaka kuzamura. Si imihanda gusa kuko kugeza ubu na stade yashyizwemo itapi yo gukiniraho akarere katarayakira burundu ahubwo bari kuyikoresha ikiri mu igeragezwa kugirango barebe niba rwiyemezamirimo atarabahangitse.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes