Huye: Abamotari binubira kwamburwa moto ku bwo guhagarara ahatari parikingi

Abamotari binubira kwamburwaAbakora umurimo w’ubumotari mu mujyi wa Butare binubira ko iyo bafashwe bahagaritse moto ahatemewe bazamburwa mu gihe cy’ukwezi, bajya no kuzisubizwa bakabanza gutanga amande y’amafaranga ibihumbi 25.

“Ubundi mu mategeko bavuga ko iyo bagufashe uparitse ahatemewe bakwandikira. Nyamara hano i Butare barayikwambura bakayimarana ukwezi, bakazanakwandikira kwa kwezi gushize, makumyabiri na bitanu.” Uyu ni umwe mu bamotari bo mu mujyi wa Butare.

Uyu mumotari anavuga ko bafite ikibazo cya parikingi “ntabwo tugira ahantu ho guparika twisanzuye, kandi moto ni nyinshi muri uyu mujyi.”

Akomeza agira ati “hari igihe biba ngombwa ko ugeza umuntu aho yagusabye kumugeza, urugero nk’umuntu ubana n’ubumuga, wagira ngo urahagaze, umupolisi wambaye sivili akaba atwaye kontaki. Nyamara mu mategeko nta kinyabiziga gifatwa n’umuntu utambaye umwambaro wabigenewe. Ariko birababaje kubona umuntu wambaye sivili, yitwaje ngo ni umupolisi, ayitwara nta n’ibyangombwa akweretse. ”

Iri fungwa rya moto ngo rihombya ingo z’abamotari, kuko ngo ari zo ziba zibatunze. Batekereza rero ko byakabaye byiza parikingi zongerewe, kandi uwakoze amakosa agacibwa amande ariko agakomeza gukora, dore ko ngo n’amande y’ibihumbi 25 ubwabyo atari igihano gitoya.

Biti ihi se, ngo hafatirwe ibyangombwa byo gutwara bya nyir’amakosa, ariko moto irekurwe ihabwe undi kuko akenshi iba yaguzwe ku mwenda wa banki.

Habimana Jean Chrisostome, umuyobozi wa Koperative Intambwe Motari (CIM) Huyeati “no ku modoka urafatwa iyo ukoze ikosa bagatwara ibya ngombwa, wazajya kwishyura, bakabiguha. Twifuza ko iri tegeko ari na ryo ryakurikizwa kuri za moto.”

Ibi ngo byatuma igihe moto yaguzwe ku mwenda wa banki ihabwa undi mushoferi, igakomeza gukorera amafaranga yo kwishyura umwenda yaguzwe.

Habimana kandi ati “nk’ubu muri koperative yacu twaguze moto zigera ku 100 tuziha abazitwara. Muri zo izigera kuri 20 zafunzwe ku bw’amakosa y’abashoferi, bituyobeye dukomeza kwishyura banki, ariko ibi bihombya koperative yacu kuko mu bambuwe moto nta n’umwe urabasha kwishyura amafaranga twatanze igihe moto yari yarafunzwe. “

Parikingi zizaboneka ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abamotari

Spt Habimana Jean Chrysostome, umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda,avuga ko ibibazo bya parikingi bizakemurwa n’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere, polisi ndetse n’ubuyobozi bwa za koperative z’abamotari

Agira ati “nko mu mujyi wa Kigali bamaze kubona amasite arenze 700 ya parikingi za za moto, harimo n’iya Nyabugoigo yo yamaze kubakwa iranatahwa. Ibyo byose bigerwaho kubera abantu bishyize hamwe.”

Ku bijyanye no gufunga za moto, ngo hafungwa izimaze gufatirwa mu makosa inshuro nyinshi, nyamara ba nyir’ukuzitwara batagaragaza ubushake bwo kwihana. Ikindi, ngo hafatirwa moto kubera ko akenshi  ari zo ziba zigaragara mu makosa, ba nyir’ukuzitwara bo bakigendera ntibanemere kugaragaza ibyangombwa byabo.

Naho ku bijyanye n’uko abamotari binubira kwamburwa moto n’abapolisi bambaye imyenda itari iy’akazi, ibyo ngo ntibishoboka.

Uyu muvugizi kandi agira inama abagura moto bakaziha abazitwara ko: “bajya bashaka abashoferi b’inyangamugayo kandi bakurikiza amategeko, batazashyira moto zabo mu kaga ko gufungwa.”


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes