Amakoperative y’abamotari bakorera muri Kamonyi bumvikanye ku mikoranire inoze

m_Amakoperative

Koperative COCTAMOKA na Kampani yitwa SOTRAMORWA, yombi akorera akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Kamonyi, yumvikanye ku buryo bwo guhana amakosa y’abanyamuryango, kubahiriza umutekano wo mu muhanda no kuzuza ibisabwa ngo akazi kabo kanoge.

Nyuma y’igihe kitari gito aya makoperative atumvikana ku mihanirwe  y’abanyamuryango bakoze amakosa mu kazi; aho bamwe bitanaga bamwana ko barimo abatubahiriza amabwiriza yo ku maseta bahuriraho bose, kandi bashyikirizwa koperative bakoreramo ntibahanwe.

Koperative COCTAMOKA iratunga agatoki SOTRAMORWA kudahana abanyamuryango bayo  mu gihe bafatiwe mu makosa; naho SOTRAMORWA yo ikavuga ko abashinzwe umutekano ba COCTAMOKA bayirenganyiriza abanyamuryango.

Nyuma yo guhurizwa hamwe kw’abanyamuryango b’aya makoperative na Polisi y’igihugu, tariki 11/10/2013, Ukuriye Polisi mu karere ka Kamonyi Senior supertendent Francis Muheto, yasabye aba bamotari kumvikana ku mikorere yabo, kuko umwuga wa bo,  ari wo mbehe ibatunze, bityo bakaba bagomba kwirinda  gushyamirana.

Kugira ngo bakorane neza, aya makoperative yombi yemeranyijwe ko abashinzwe umutekano ba buri koperative bazajya bafata umumotari wese ukoze ikosa ryoroheje nko kutambara umwenda ubaranga, gusiba inama,  bakamushyikiriza koperative abereye umunyamuryango.

Ariko ngo ku makosa akomeye nko kutambara ingofero yabugenewe, kutagira ibyangombwa, guhagarara nabi, bakazajya bahita bashyikirizwa polisi.

Ibindi bibazo byagaragajwe muri iyi nama n’iby’abamotari bamaze igihe mu mwuga biyita “abaseniors” bakaba batubahiriza amategeko ya koperative n’ayo gutwara abagenzi, ndetse n’abamotari batagira ibyangombwa bita “inyeshyamba” bahishirwa n’abo baseniors.

Kuri ibi bibazo umuyobozi wa Polisi, yabibukije ko bagomba gukorera hamwe nk’amakoperative bakabarwanya, ibinaniranye bakabibwira Polisi ariko ntihabeho   guhishira amakosa ya bagenzi ba bo kuko bidateza imbere umwuga bakora.

Uyu muyobozi kandi yabasabye ubufatanye na Polisi mu kwita ku mutekano wo mu muhanda, birinda gutwara abagenzi bakemangwa ndetse bagatanga amakuru kubo batwara bashobora gukekwaho ibyaha.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes