Abagenzi barasabwa guharanira uburenganzira bwabo – Polisi y’igihugu.

m_Abagenzi barasabwa guharanira uburenganzira bwabo - Polisi y’igihugu

Polisi y’u Rwanda irasaba abagenzi, baba abagenda mu modoka cyangwa kuri moto, guharanira uburenganzira bwabo.

Polisi ivuga ibi ngo kuko abantu benshi bakora ingendo cyane cyane izo mu ntara, usanga biteye impungenge kuko umushoferi aba agendera ku muvuduko ukabije ndetse ari nako agenda avugira kuri telefoni abagenzi aho guharanira uburenganzira bwabo bakicecekera kandi nyamara uwo mushoferi aba ashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko ikibivamo nta kindi uretse urupfu, gukomereka n’ibindi byago.

Polisi ikomeza ivuga ko abagenzi baramutse bafashe ingamba zo kwanga gutwarwa gutyo igereranya nk’intama zijyanywe mu ibagiro, bagasaba umushoferi kugabanya umuvuduko kandi akareka gutwara akenshi anavugira kuri telefoni, byagabanya impanuka akenshi ziterwa n’umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare bw’abashoferi.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abagenzi kutarebera abashoferi cyangwa abamotari batwarira ibinyabiziga ku muvuduko ukabije, no kuvugira kuri telefoni ngo babihorere, kuko  nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, buri munsi umuntu umwe yitaba Imana azize impanuka, abandi batandatu bagakomereka.

Bityo mu rwego rwo gukumira ibyo byaha byose, abaturage barongera gusabwa gutanga amakuru ku nzego za Polisi kuko iyo babaretse, baba ubwabo bishyira mu kaga gakomeye.

Uretse kurwanya umuvuduko ukabije no kutarebera abashoferi bavugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga, polisi iributsa abagenzi kwanga gupakirwa nk’imizigo bagenda babatendetse ngo ba nyir’imodoka bunguke.

Polisi iramenyesha abo batendeka ko kurenza umubare w’ abagenzi mu modoka bitemewe kuko umuntu wese ubikoze aba yishe amategeko, kandi akwiye kubihanirwa.

Abagenzi ngo bakwiye kubyanga kuko ari umuco mubi, kandi nabo bakamenya guharanira uburenganzira bwabo, hagira umushoferi ubyanga, abagenzi bagafatanya na  Polisi mu kwandika nomero ziranga imidoka maze bakabibwira abashinzwe umutekano wo mu muhanda, hanyuma ba nyir’ amakosa bagafatirwa ibyemezo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes