RUSIZI: Abamotari ngo nta jwi ryabo rizasigara ridatoye FPR igicumbi cy’iterambere

m_Abamotari ngo nta jwi ryabo rizasigara ridatoye

Abamotari bo mu karere ka Rusizi bose bahuriye muri sitade y’ako karere by’ umwihariko bari bashishikajwe no kwizeza umuryango FPR kuwuha amajwi yabo bahereye kuri byinshi watumye bageraho harimo ubumenyi bwo kwigisha abantu gahunda yo kwiteza imbere bahereye kuri duke bafite

Aba bamotari batangaza ko kera kose FPR itaraza buri wese yari nyamwigendaho ntanumwe wagira mugenziwe inama yo kwiteza imbere , kugeza ubu aba bamotari bakorera mu mujyi wa kamembe bafite amakoperative 2 na Sosiyete aho bavuga ko babikesha FPR yabigishije gukora bibumbiye hamwe.

Bakomeza gutangaza ko ngo bamaze kugera kubikorwa byi’ ndashyikirwa harimo kwiyubakira amazu y’amagorofa , kwigurira ibinyabiziga hakiyongeraho imihanda myiza bakorewe na FPR, ibyo byose ngo nta ndoto yabyo bari bafite kuko ngo batagiraga n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Usibye ibyo kandi aba bamotari batangazako FPR itaraza ngo nta moto zirenga 15 zari ziri ku iseta  yo mu mujyi wa Kamembe ariko ubu ngo usibye moto banafite icyifuzo cyo gushing Agence y’imodoka babikesha FPR kuko ngo yanabateye inkunga ikomeye y’amafaranga  yabafashije kugera kuri ibyo.

Mporanyi Theobard, umukandida wa FPR wo mu karere ka Rusizi yabwiye abamotari ko FPR itabishyuza ibyo yabakoreye kuko ngo mubyo iharanira ari uko buri munyarwanda agomba kwigira akivana mubukene, ni muri urwo rwego yaboneyeho gusaba abamotari kuzabaha amajwi yose hatagize na rimwe Babura.

kandi yababwiye ko aya majwi FPR ibasaba, Atari ay’ Ubuntu,  asaba buri wese gusubiza amaso inyuma akareba aho ageze yiteza imbere, yababwiye kandi ko mugihe bazatora FPR ngo bazaba batoye iterambere bari kwifuza kuko ngo iri shyaka rifite umutwaro wo gusoza gahunda yo kwigira kw’abanyarwanda biteza imbere kuri buri wese.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yibukije aba bamotari kujya bahera kubikorwa bamaze kugeraho basobanurira abaturanyi babo impamvu yo gutora uyu Muryango muribyo hakaba harimo ibikorwa remezo bagejejweho , birimo amashuri, imihanda, amavuriro, kwegerezwa ubuyobozi nibindi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes