RUSIZI: Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto ngo ntibishimiye icyemezo cyafashwe n’akarere

 m_Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za motoAbakora akazi ko gutwara abantu kuri za moto bo mu karere ka Rusizi ngo ntibishimiye icyemezo cy’akarere cyo kuba karakubye 5 amafaranga batanga kuri Parikingi kuko ngo ubusanzwe batangaga amafaranga igihumbi ku kwezi ariko ngo ntibumva ukuntu yazamuka akagera kuri bitanu ku kwezi.

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto biganjemo urubyiruko, bavuga ko imisoro basabwa ari myinshi batayibona kuko ngo n’ibinyabiziga bakoresha Atari ibyabo, bavuga ko ngo bakorera amafaranga angana n’ibihumbi bibiri kumunsi cyane ko ngo amamoto yabaye menshi akaruta abagenzi.

Aba bamotari bavuga ko nibura bajya batanga amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi naho ibihumbi bitanu basabwa ngo ntaho babikura kuko ngo usibye ibyo hari n’ indi misoro bakwa irimo umusoro kunyungu ungana n’ibihumbi 72 kumwaka, imisanzu ya koperative ingana n’amafaranga 500 ya buri cyumweru ,amafaranga y’ubwishingizi angana n’ibihumbi 46 n’ayandi.

Bamwe mubayobozi b’abamotari barimo Gasana Theobard na Maniraguha Ereneste bavuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kubaka amafaranga adakabije kuko ngo nabo ntahandi bayakura ukurikije akazi bakora , aba bamotari ubwo bakoraga inama bari batumijemo abayobozi b’akarere ka Rusizi bavuga ko babajwe nuko ubuyobozi butabitabye ngo babagezeho ibyifuzo byabo

Gusa bamwe bavuga ko ngo bagiye kureka uyu mwuga kuko  ngo batabona amafaranga bakwa kandi batunze n’imiryango yabo

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes