Ngororero: Gutendeka mumodoka kumuhanda Muhanga-Nyanjye byabaye umuco

Gutendeka mumodoka kumuhanda Muhanga-Nyanjye byabaye umuco

Baratendeka n’imbere kwa shoferi kumanywa y’ihangu kandi muri kaburimbo

Mugihe hamwe na hamwe mu Rwanda bumva gutwara abantu barenze cyane umubare wagenewe imodoka aribyo “Gutendeka” nk’amateka kubera kubahiriza itegeko rya polisi yo mumuhanda ndetse n’uburengenzira bw’abagenzi, abakoresha umuhanda Muhanga-Nyanjye bo bazi ko abantu bagomba kwicarana ari 5 kuntebe yagenewe 4 bemewe na polisi ndetse na RURA.

Nubwo RURA (ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro) hamwe na polisi ishinzwe umutekano mu muhanda basaba abagenzi ubwabo kubabera ijisho ndetse mumamodoka hakaba hamanitse cyangwa handitse mo terefoni z’izo nzego abagenzi bakwitabaza, abakoresha uyu muhanda bo bamaze kwakira ibibakorerwa kuburyo iyo bicaye ari 4 kuntebe ngo baba bumva imodoka icagase.

Imwe mumpamvu zituma abagenzi bemera iyo mikorere mibi y’abatwara abagenzi mumatagisi akunze kwitwa “twegerane”, ngo ni uko imodoka muri uwo muhanda ari nkeya kandi abazikoresha akenshi bakaba ari abacuruzi bajya kurangura cyangwa gucuruza mu murenge wa Nyange wo mu karere ka Ngororero bityo bagahita mo gusiganwa n’amasaha bakemera ibibakorewa byose.

Gusa, banatunga agatoki polisi ikorera muri uwo muhanda haba kuruhande rw’akarere ka Ngororero ndetse no mu karere ka Muhanga bavuga ko uwo muhanda badakunda kuwukorera mo nkuko bababona muyindi mihanda.

Uretse ibyo, ngo abatwara abagenzi bazi aho abapolisi baba bahagaze koko badakunze kwimuka maze bagacirana amasiri (amarenga cyangwa guhana amakuru) uwatendetse yajya kugera aho abapolisi bahagaze akagabanya abagenzi kandi ngo agahera kubatishimiye gutendekwa.

Kuba abo bagenzi akenshi baba batwawe hamwe n’imizigo yabo nabyo bituma barushaho kubunika ndetse bamwe ibyabo bikangirika ariko ngo ntakundi babigira kuko ntzindi modoka babona. Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na polisi kuri iki kibazo ntibyadukundira.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes