Ngoma: Abatwara ibitoki ku magare baza kubicuruza mu mujyi wa Kibungo baratungwa agatoki mu gukoresha umuhanda nabi

Abatwara ibitoki ku magare baza kubicuruza

Bamwe mubarangura ibitoki  bakabizana mu mujyi wa Kibungo kubigurisha baratungwa agatoki n’abaturage ndetse n’ubuyobozi ko bakoresha umuhanda nabi bikaba biteje impungenge kuko bateza impanuka.

Gupakira ibitoki byinshi ku igari ndetse no kugendera mu muhanda hagati bihuta no mumakoni, nibyo usanga abatwara ibinyabiziga bijujutira ko babangamirwa n’abatwara ibitoki.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwari bwagiriye inama aba bantu baba bishakira imibereho barangura ibitoki bakabicuruza mu mujyi wa Kibungo, bababwira ko bajya bacunga amagari yabo ariho ibitoki kuko kuyajyaho apakiye cyane n’umuhanda muto biteye impungenge.

Nkuko bigaragara icyi cyifuzo cy’akarere ka Ngoma cyo kuba bajya bacunga amagari, nticyubahirijwe, ariko abaturage bavuga ko biba ikibazo cyane mu minsi y’isoko kuko abantu baba ari benshi mu muhanda bityo imodoka yaza ayo magari akaba yateza ibibazo.

Umwe muri aba baturage yagize ati ”Uyu muhanda uva mu iRebezo ni muto rwose kandi ni kaburimbo uba ucamo imodoka nyinshi n’amakamyo aba agiye Tanzania. Bitera impungenge kuko ubona baza bihuta cyane kandi amagari apakiye cyane.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko babona umuvuduko aba bafite n’amakona ari muri uwo muhanda,aramutse ahuriyemo n’imodoka byateza impanuka cyangwa akaba yagonga umugenzi kubera gutinya kugonga imodoka.

Ubusanzwe aba bantu bashyira ku igari ibitoki bigera kuri bitandatu kandi binini kuburyo biba bigaragara ko rihetse kuburyo bukabije. Aba batwara ibitoki bo bavuga ko gucunga ibyo bitoki ahantu bakagiyeho cyangwa hamanuka bibavuna bityo bagahitamo kuyajyaho.

Gusa nabo bemera ko kujya kuri ayo magari baba babona byateza ikibazo gusa ngo ntakundi babigira ubuzima buba bubagoye bagahitamo gukora ako kazi.

Imhanda yo mu mujyi wa Kibungo igaragara nkaho ari mito (ifunganye) cyane cyane umuhanda ukomeza ujya Tanzania, usanga n’imodoka nini kubisikana n’ikamyo za scania bigorana.

Mugukemura iki kibazo cy’umuhanda muto,akarere ka Ngoma gafatanije na minisiteri y’ibikorwa remezo ,hasanwe umuhanda ujya mu mujyi wa Kibungo uvuye ahitwa rond-point ,hanakorwa aho abanyamaguru baca.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes