Musanze – Abanyonzi barasaba ko abatowe bazasiga bageze kuri moto

Musanze – Abanyonzi barasaba ko abatowe bazasiga bageze kuri moto

Bamwe mu batwara abantu n’ibintu ku magare mu kagali ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, barasaba abadepite bari gutorwa bazatora amategeko atuma babasha kwiteza imbere, bityo manda yabo ikazarangira bageze ku yindi ntera.

Kuri uyu wa gatatu tariki 18/09/2013 ubwo harimo hatorwa abazahagararira urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, urubyiruko rutwara amagare ahitwa I Yaounde, ruravuga ko rushima uburyo bemerewe gukora, n’ubwo batagera mu mujyi hagati.

Bunani Anastase ati: “Mbere ntabwo twari twemerewe no gukandagiza igare mu muhanda wa kaburimbo, ariko ubu baratwemereye batwereka aho tutagomba kurenga. Ibi rwose turabishima”.

Aba banyonzi, bavuga ko abadepite bagiye kubahagararira mu nteko cyane cyane abazahagararira urubyiruko bazatora amategeko atuma abantu bivana mu bukene, ku buryo iyi manda yazarangira batagitwara amagare.

Nzeyimana Enock ati: “Bazashyireho amategeko atuma ibijyanye no gukora imihanda yo mu cyaro byoroshywa, bityo tubashe kubona henshi dukorera, maze ubwo manda yabo izaba irangira natwe tuzabe tugeze nko kuri moto, imodoka n’ibindi”.

Harerimana Jean d’Amour, avuga ko hakwiye kugabanywa amanota afatirwaho kugirango umuntu abe yatsindiye uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Ati: “Nk’ubu nkoze inshuro eshanu nsindwa. Nyamara amategeko ndayazi neza kuburyo nanayigisha. Amanota 14 kuri 20 ni menshi. Abadepite rwose barebe uburyo yagabanywa akaba nk’10 cyangwa 12”.

Bizimana Theoneste, nawe ukora uyu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare, avuga ko abadepite bakwiye kujya bareka kubasanga mu gihe cyo kwiyamamaza gusa, ahubwo bagasura abo bahagarariye kenshi ngo bamenye aho ibibazo bigeze bikemuka n’ibisigaye bajye kubivuganira.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes