Ikiraro gihuza umurenge wa Rukara n’akarere ka Gatsibo ngo cyavanye abaturage b’impande zombi mu bwigunge

Ikiraro gihuza umurenge wa Rukara n’akarere ka Gatsibo ngo cyavanye abaturage b’impande zombi mu bwigunge

Abaturage bo mu mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza n’abo mu kagari ka Gakenke ko mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, bemeza ko ikiraro gihuza utwo tugari twombi cyabavanye mu bwigunge.

Utwo tugari twombi dutandukanywa n’umugezi ugaburira amazi igishanga cya Gakenke. Mbere y’uko ikiraro cyambukiranya uwo mugezi cyubakwa, wari uriho urutindo rw’ibiti bibiri abantu bambukiragaho kugira ngo barenge uwo mugezi.

Abaturage bo muri ibyo bice bavugaga ko uwo muhanda wari warabashyize mu bwigunge kuko nta kinyabiziga cyabashaga kuhanyura. Iyo moto yabaga itwaye umugenzi ikahamugeza ngo byabaga ngombwa ko umugenzi yoga muri ayo mazi moto igasubirayo kuko bitashobokaga ko yambuka urwo rutindo, nk’uko bivugwa na Mukeshimana Adidja utwara abagenzi kuri moto muri ako gace.

Byabaga ngombwa ko umugenzi akora urugendo rusigaye n’amaguru bikabangamira abaturage nk’uko bivugwa na Mukarushema Gaudence, uvuga ko nta minsi ibiri yashiraga hatagize umuntu ugirira impanuka kuri icyo kiraro.

Cyakora abaturage bo muri ako gace ubu ngo babonye umutuzo nyuma y’aho icyo kiraro cyuzuriye, bakavuga ko ibinyabiziga bisigaye bibona uko byambuka bikagera ku mpande zombi icyo kiraro gihuza nta nkomyi. Aho ngo ni ho bahera bavuga ko cyabavanye mu bwigunge nk’uko Mukarushema kimwe n’abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto twavuganye babyemeza.

Mu gihe abo baturage bavuga ko icyo kiraro cyabavanye mu bwigunge, baranasabwa kukibungabunga kugira ngo kizarambe kandi kibageze ku iterambere rishingiye ku buhahirane.

Ubwo imirimo yo kubaka icyo kiraro yatangiraga, ubuyobozi muri ako gace bwavugaga ko kizubakishwa amafaranga angana na miriyoni n’ibihumbi 200 yagombaga gukoreshwa mu kugura ibikoresho byo kucyubaka, ariko hakaniyongeraho n’umuganda w’abaturage ku mpande zombi, ku buryo byose hamwe byagombaga guhabwa agaciro ka miriyoni zigera kuri zirindwi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes