Huye: imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi hagati igiye gutangira

imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi hagati igiye gutangira

Kuba imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi wa Butare hagati biri hafi yo gutangira, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yabimenyesheje abafite uburyo bwo guteza imbere umujyi wa Butare, mu nama bagiranye kuwa 21/2/2012.

Kuri ubu, Uyu muyobozi yagize ati “uyu muhanda twita uwo mu cyarabu, n’ubwo atari byo ahubwo akaba ari imihanda iri hagati mu mujyi wacu, imirimo yo kuwukora noneho igiye gutangira. Ubu abazawushyiramo kaburimbo bari gushaka aho bazashyira ibikoresho hanyuma kuwutunganya bigatangira”

Uyu muhanda witirirwa icyarabu rero ugizwe n’imihanda yo hagati mu mujyi wa Butare ituruka ku muhanda wa kaburimbo uca hagati mu mujyi werekeza ku isoko, ugakomeza mu cyarabu, ugatunguka ku muhanda wa kaburimbo ugana I Burundi unyuze ku bitaro bya Kaminuza.

Twakwibutsa ko gutunganya uyu muhanda byari mu mihigo y’umwaka ushize wa 2011-2012, hanyuma kubura rwiyemezamirimo ubifitiye ubushobozi mu bari bitabiriye iri soko bikadindiza uyu muhigo.

Kuri ubungubu, ngo Abashinwa ari na bo batsindiye isoko ryo gutunganya umuhanda Huye-Rusizi ni bo bahawe imirimo yo kuwukora.

Uyu muhanda uzatera izindi mpinduka

Ngo “iterambere rizana izindi mpinduka”, uwo ni umuyobozi w’Akarere ka Huye ubivuga. Akomeza agira ati “nyuma yo gukora uyu muhanda, abafite amazu awukoraho bose na bo bazagomba kubaka amazu ajyanye n’igihe tugezemo.”

Ubundi, abacururizaga mu cyarabu ni bo babanje gusabwa kubaka amazu yo mu bwoko bwa etaji. Kuri ubu rero, n’abatuye cyangwa bakorera muri aka gace kagiye gushyirwamo kaburimbo, ni ukuvuga ku mihanda igana ku isoko ryo mu mujyi wa Butare, ni bo batahiwe gusabwa kuvugurura inyubako zabo.

Uretse abantu bazasabwa kuvugurura amazu yabo, Akarere ka Huye nako ngo kazashakisha uko barushaho kurimbisha umujyi gashyiraho ahantu hari amazi atumbagira mu kirere (jet d’eau) kuri za rompuwe (rond point/roud about) zizatunganywa haba imbere ya hoteri Faucon, ndetse n’imbere y’isoko ryo mu mujyi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes