Gakenke: Imvura ituma abaturage batitabira kwiyamamaza kw’abakandida-depite

m_Rwanda_relief_location_map

Umubare w’abaturage bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza ni muto ugereranyije n’abagomba kubyitabira  bitewe n’imvura igwa  mu masaha ya nyuma ya saa sita abaturage  bakabura uko bagera aho bibera.

Kubera imvura yatangiye kugwa, hari n’abaturage bahugiye mu mirimo y’ubuhinzi ntibabone umwanya wo kwitabira ibikorwa byo kwamamaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, avuga ko abakandida-depite  bahatanira imyanya y’abagore mu Ntara y’Amajyaruguru  babura abagore bari mu nzego z’ibanze, ibi bikaba byaragaragaye  ku Kibuga cya Nemba  tariki 02/09/2013 aho hari hategerejwe abantu benshi haza abatarenga 120.

Ngo uku kutitabira  gahunda yo kwiyamamaza  biterwa ni uko bari baramenyereye kworoherezwa ingendo, none bikaba bitashobotse kandi ari no mubihe by’imvura. Abayobozi basabwe gukangurira izo nzego n’abaturage  muri rusange  kwitabira  ibikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo bazatore neza bazi n’abo batora.

Abadepite 53 bakomoka mu mitwe ya politiki  n’abigenga bazatorwa tariki 16/09/2013,  abadepite  b‘ibyiciro byihariye (urubyiruko n’abafite ubumuga) batorwe tariki 18/09/2013 naho abadepite b’abagore 24 bazatorwa kuwa 24/09/213.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes