Abatunze imodoka bo mu burasirazuba begerejwe “Contrôle Techinique”

Abatunze imodoka bo mu burasirazuba begerejwe

Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’igihugu ryegereje abatunze imodoka bo mu ntara y’Uburasirazuba uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga bya bo buzwi ku izina rya Contrôle Techinque, kuva kuri uyu wakane tariki 12/09/2013.

Iyi mashini yifashishishwa mu gukora Contrôle Techinique yashyizwe mu kagari ka Nyagatovu ko mu murenge wa mukarange mu karere ka Kayonza, ikazahamara igihe kingana n’ibyumweru bibiri nk’uko byavuzwe na Spt. JMV Ndushabandi wo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri polisi y’igihugu.

Kwegereza abaturage Contrôle Technique mu ntara ngo biri muri gahunda yo gusubiza ibyifuzo by’abaturage bakunze kuvuga ko kujya gushaka iyo serivisi mu mujyi wa Kigali bibagora, kuko batakazaga umwanya n’amafaranga, nkuko Spt. Ndusgabandi akomeza abivuga.

Ati “Abaturage basabye ko contrôle technique yabegerezwa. Bajyaga ikigali bakica igihe cya bo kandi bakahatakariza n’amafaranga menshi, ibi ni mu rwego rwo kubegereza serivisi nk’uko biri mu ntego za leta y’u Rwanda »

Iyi serivisi igenda yegerezwa abatunze imodoka hirya no hino mu gihugu. Bwambere yegerejwe abo mu ntara y’amajyepfo, aho iyo mashini ngo yari mu karere ka Huye, hakurikiraho intara y’amajyaruguru aho abaturage basangaga iyo mashini mu karere ka Musanze, ubu hakaba hatahiwe intara y’Uburasirazuba.

Umuntu wagejeje imodoka ye aho contrôle technique iri gukorerwa ngo bimutwara iminota igera ku icumi gusa, byatinda bikaba bitarenza amasaha atandatu nk’uko Spt. Ndushabandi abivuga. Ibyo ngo bitandukanye n’uburyo abaturage bajyaga gushaka serivisi ya Contrôle Technique i Kigali bigatinda kugeza no kuminsi ibiri.

Abatunze imodoka bavuga ko bashimira polisi y’igihugu kuba yaratekereje kubakiza umugogoro wo kujya gushaka serivisi ya contrôle technique i Kigali, nk’uko bivugwa na Nyagashayija Sylvestre twasanze akoresha contrôle technique.

Ati « Bizagabanya impanuka mu mihanda kuko hari abagiraga ubute bwo kujya gukora contrôle i Kigali, kandi bazi neza ko ibinyabiziga bya bo bifite ibibazo bishobora guteza impanuka, bamwe bakabiterwa n’ikibazo cy’amikoro »

Polisi y’igihugu ngo irateganya gushyiraho amashami ahoraho azajya atanga serivisi ya contrôle techinique mu ntara. Mu burasirazuba iryo shami rizubakwa mu karere ka Ngoma, mu Burengerazuba ryubakwe mu karere ka Karongi, mu Majyepfo ryubakwe mu karere ka Huye, mu gihe mu ntara y’amajyaruguru rizubakwa mu karere ka Musanze.

Kuri ayo mashami ngo haziyongeraho n’indi mashini izashyirwa mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kunganira iyari ihasanzwe, nk’uko Spt. Ndushabandi abivuga.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes