RUSIZI: Barifuza umuhanda usimbura uwafunzwe n’iyubakwa ry’uruganda

Barifuza umuhanda usimbura uwafunzwe n’iyubakwa ry’uruganda

Abatuye umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi barishimira uruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri ruri kubakwa mu murenge wabo kuko rwabahaye akazi ndetse bakaba barutegerejeho iterambere rikomoka ku mashanyarazi bazarukuraho.

ariko nanone bagasaba inzego bireba kubatunganyiriza undi muhanda usimbura uwafunzwe n’iyubakwa ry’urwo ruganda kuko ubu batakibasha guhahirana n’abaturanyi babo bo mu tundi tugari n’imirenge.

Aba baturage bavuga ko iyubakwa ry’uru ruganda mu murenge wabo ari igikorwa cy’ingirakamaro ku iterambere ryabo kuko barutegerejeho amashanyarazi azabafasha kwihangira imirimo.

Bavuga ko ngo  no mu gihe rutaratangira gutanga amashanyarazi, ubu abagera kuri magana abiri bahawe akazi mu iyubakwa ryarwo bikabafasha kubona  amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwifuza no kurihira abana babo amashuri,

ibyo bikabaha ishusho y’iterambere rirambye bazakomora kuri uru ruganda rutegerejweho gutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri icukurwa mu gishanga cya Gishoma.

Nubwo ariko aba baturage bishimira inyungu bakura cyangwa bategereje kuri uru ruganda, bavuga ko  kuba umuhanda wabahuzaga n’utugari twa Nyenji na Rwinzuki dukorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi warafunzwe kubera iyubakwa ry’urwo ruganda,

 byabagizeho ingaruka zikomeye ku iterambere ryabo kuko batakibasha guhahirana na bagenzi babo bo muri utwo tugari ndetse ngo n’iyo bibaye ngombwa ko hari umurwayi ugezwa ku kigo nderabuzima cya Mushaka hitabajwe imbangukiragutabara, ntibona aho inyura. Aba baturage bifuza ko uwo muhanda wafunzwe wasimbuzwa undi.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana Marcel Habyarimana yavuze ko mu gihe kitarambiranye iki kibazo kizaba cyakemutse kuko hariho gahunda yo gutunganya undi muhanda usimbura uwo wafunzwe.Yasabye abaturage kuba bihanganye kuko iki gikorwa kitazatinda ndetse abasaba kuzabigiramo uruhare bafatanya n’umurenge wabo kuwutunganya mu bikorwa by’umuganda, imvura ikazagwa bafite umuhanda umeze neza.

Uru ruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri rwubakwa n’umushinga peat power plant, bikaba biteganyijwe ko ubwo ruzaba rwuzuye ruzabasha gutanga amashanyarazi agera kuri MW 15.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes