Nyanza: Impanuka ziterwa n’abanyamagare zigiye guhagurukirwa

Nyuma y’impanuka zimaze iminsi ziterwa n’abanyamagare bagikoresha imihanda minini yo mu karere ka Nyanza maze abo zitishe zikabasigira ubumuga polisi yo mu karere ka Nyanza iratangaza  ko igiye guhagurukira iki kibazo.

 Impanuka ziterwa n’abanyamagare zigiye guhagurukirwa

Muri iyi mpanuka yabaye tariki 26/07/2013 mu karere ka Nyanza umunyegare yajyanwe kwa muganga ari indembe

Iki cyemezo kijya gufatwa cyashingiye ku mpanuka zabaye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2013 aho mu minsi mike ikurikirana abanyegare batatu bakomerekeye mu buryo bukomeye mu mpanuka ndetse bakazikuramo n’ubumuga.

Mu gitondo tariki 27/08/2013 twavuganye na Supt Jules Rutayisire uyobora polisi y’igihugu muri aka karere yavuze ko ikibazo cy’impanuka ziterwa n’abanyamagare bagenda mu mihanda minini ya kaburimbo bakagiriramo impanuka bagiye kugihagurukira mu maguru mashya.

Yavuze ko mbere y’uko bagira ibihano bashyiraho ku banze kubahiriza aya mabwiriza yo muca amagare muri kaburimbo bagiye kubanza kuganira n’abayakoresha mu rwego rwo kubagaragariza uburemere bw’iki kibazo.

Ati: “Amagare arimo guteza impanuka mu mihanda ya Kaburimbo kuko hari abayapakiraho amabati n’ibiti maze ugasanga umuhanda wose bawigaruriye kandi hari n’ibindi binyabiziga bikeneye gukora ingendo z’urujya n’uruza”

Ku ruhande rw’abakoresha amagare mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu baravuga ko aya mabwiriza ubwo azaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa bagacibwa mu mihanda minini ya Kaburimbo bitazaborohera ngo kuko ariho bakuraga amaramuko.

Uwitwa Munyazikwiye Alphonse wemera ko akunda guca mu rihumye inzego zishinzwe umutekano w’ibinyabiziga byo mu muhanda maze agatwara abantu n’ibintu mu muhanda wa Kaburimbo mu karere ka Nyanza yemera nawe ko amagare agira uruhare mu guteza impanuka ariko agasaba ko yakomeza gukora ahubwo akagenerwa aho gukorera.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ivuga ko mu nama iteganya gukorana  n’abanyamagare bakoresha imihanda minini ya Kaburimo muri aka karere  bazigira hamwe nabo  uko iki kibazo cy’amagare cyakemukamo kandi bitagize uwo bibangamira cyangwa ngo bimubuze gushakisha amaramuko ye mu buryo ubwari bwo bwose.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes