Nyabihu: Gare ya Mukamira yakemuye ibibazo byinshi abagenzi n’abacururiza mu masoko atandukanye bahuraga nabyo

Gare ya Mukamira yakemuye ibibazo byinshi abagenzi

Uko byabaga bimeze,gare itararangira kubakwa wasangaga ari akajagari,urujya n’uruza rw’abantu n’amamodoka n’ibindi,aha ni ku Mukamira n’ahahurira umuhanda uva Rubavu werekeza Musanze na Kigali,n’uva Muhanga na Ngororero werekeza Rubavu

Gare ya Mukamira mu karere ka Nyabihu yaje ikenewe ku baturage,ku bacuruzi bagana amasoko atandukanye no ku bayituriye bahakorera uturimo dutandukanye,dore ko aka karere ari kamwe mu turere tw’u Rwanda tutagiraga gare.

Nyuma y’aho yubakiwe umwaka ushize, abaturage basazwe n’ibyishimo ku bw’iki gikorwa remezo cyabegerejwe kuko kitakemuye ikibazo cy’aho abagenzi baruhukira bavuye mu modoka n’aho abazishaka bazitegera gusa ahubwo cyabazaniye n’izindi nyungu nyinshi zinabatera gushima Leta .

Jean Paul avuga ko umugenzi yinjira muri gare yizeye ko ari bubone imodoka imutwara n’imitwaro ye mu gihe ayifite,nyamara ko gare itaraboneka wasangaga umuntu ahagaze aho abonye ateze imodoka, atanizeye ko ari buyibone,cyangwa se n’ubwo yayibona,atizeye ko iri bumutwarire imitwaro yose afite.

 Gare ya Mukamira yakemuye ibibazo byinshi abagenzi1

Jean Paul,ni umwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu bishimira cyane gare yubatswe igakemura ibibazo bitandukanye abagenzi bagiraga

Ugereranije n’aho gare ya Mukamira yubatse,usanga hari byinshi bitera abantu kuvuga ko yakemuye ibibazo byinshi. Gare ya Mukamira,yubatse mu murenge wa Mukamira,ku muhanda Rubavu Kigali. Ni hafi yato y’amasangano y’imihanda,nk’uva Rubavu werekeza Ngororerero,Kabaya na Muhanga, ndetse n’uva Rubavu werekeza Musanze na Kigali.

Bitewe n’abagenzi banyura muri iyi mihanda yombi berekeza ahatandukanye, usanga hari urujya n’uruza rw’abantu. Mbere hakaba harabaga ikibazo gikomeye ku bifuza gutega ,ku buryo wasangaga bikorwa mu Kajagari,bigatera ibibazo.

 Gusa nyuma yo kubakwa yabaye igisubizo,ariko nanone ifasha abayituriye kuko bitwe n’urwo rujya n’uruza rw’abantu,bahacururiza uduconsho dutandukanye abagenzi bakenera,tubafasha kwiteza imbere nk’uko Uwiragiye yabidutangarije.

Iyi gare kandi,yubatse aho twakwita “hagati” ugereranije n’uburyo amasoko atandukanye abaturage bo mu turere twa Rubavu,Musanze na Ngororero bakunze kurema agiye ari.

Ayo akaba arimo irya  Byangabo,ryubatse mu karere ka Musanze,aho kuva kuri iyo gare urijyamo utanga amafaranga 200 cyangwa 300. Aho yubatse kandi hegeranye n’isoko rya Mukamira,ku buryo abarirema baturuka ahandi nka Kabaya batanga amafaranga 500,uva Rubavu agatanga hagati ya 600 na 700 naho uva Musanze agatanga amafaranga 400 ku rugendo rwe.

Si aya Masoko gusa kuko hari n’isoko  rya Mahoko,irya Kora,irya Kabaya byorohera abacuruzi bayacuruzamo,gufatira imodoka Mukamira,bajya gukora imirimo yabo cyangwa kuvayo baza mu masoko ari Musanze na Nyabihu.

Kugeza ubu iki kibazo  cyo gutega ku bantu batandukanye kikaba cyarakemutse nyuma y’aho iyi gare ,abaturage bakaba bashima Leta n’ubuyobozi kuva mu nzego z’ibanze,kubera ibyiza byabateza imbere badahwema kubashakira.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes