Ngororero: Polisi ikomeje ibiganiro n’abaturage mu rwego rwo kwirinda impanuka

Ngororero

Nyuma y’uko bigaragaye ko ibiganiro bitandukanye byagiye bikorwa cyane cyane mugihe cy’icyumweru cyahariwe polisi y’Igihugu byagize uruhare mukugabanya impanuka zakorwaga n’ibinyabiziga mu karere ka Ngororero, polisi ikomeje gahunda yo gukora ibiganiro nkibyo kungeri zitandukanye z’abakoresha umuhanda.

Kuwa 19 Kanama 2013, umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero SSP Simugaya Freud akaba yaribukije abaturage n’abakora akazi ko gutwara abagenzi by’umwihariko kumpamvu zishobora gutera impanuka.

Abamotari basabwa kwitwararika by’umwihariko Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero akaba asaba abakoresha umuhanda bose kutitana bamwana no kutunva ko hari abagomba kwitwararika mumuhanda n’abagomba kuwukoresha uko bishakiye.

Urugero atanga ni nkaho hari bamwe mubaturage bazi ko kudakoresha umuhanda wasinze bireba gusa abatwara ibinyabiziga, nyamara bikaba byaragaragaye ko n’abanyamaguru bagenda mumuhanda banyweye inzoga nyinshi (basinze) maze bakaba nyirabayazana b’impanuka. Kuri ibi haniyongeraho kugenda witaba terefoni utitaye kubibera mumuhanda bigaragara kumpande zombi.

SSP Yahaya Simugaya Freud avuga ko bitagikwiye ko impanuka zitwara ubuzima bw’abantu bitewe n’uburangare bwabo. Yaboneyeho kwibutsa ko polisi ishinzwe umutekano mumuhanda idashimishwa no guhana nkuko bamwe babitekereza ahubwo igamije guhashya amakosa, kandi ko igihe atabayeho ntawe uhanwa, ndetse akaba ari nayompamvu polisi ihora yigisha abakoresha umuhanda kwitwarika umutekano wabo.

Kuva mukwezi kwa Mata uyu mwaka, mu karere ka Ngororero ntampanuka ikomeye kugeza aho guhitana abantu irahagaragara, ibyo abakoresha umuhanda bakaba babishimirwa na polisi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes