Ngororero: Kwimura gare bitangiye guhombya abacuruzi

Bamwe mubacuruzi bakorera mu mujyi wa Ngororero baravuga ko kuva ikigo abagenzi bategera mo imodoka cyakwimurwa kikajyanwa aho cyubatswe kuburyo butunganyijwe, abakiriya babaye bakeya ndetse bamwe bagahagarika cyangwa bakagabanya ibyo bacuruzaga.

Umwe mubacuruzi witwa Munyemana Emmanuel ucuruza ibiribwa bitandukanye avuga ko kuva gare yakwimurwa atakibona abakiriya, ndetse ibyo yacuruzaga akaba yarabigabanyije cyane kuko ntabantu bakigenda aho akorera.

Kwimura gare bitangiye guhombya abacuruzi

Amwe mumazu yacururizwaga mo arafunze

 Mubicuruzwa bivugwa ko byatangiye kubura abakiriya cyane higanje mo ibiribwa, uretse ko n’abacuruza ibicuruzwa bisanzwe bavuga ko batakibona abakiriya nkuko byari bisanzwe, ndetse bamwe bakaba barahisemo gufunga imiryango.

Abandi bavuga ko kwimuka kwa gare byababujije kubona amaramuko ni abagore n’abakobwa bari bamenyereye gucuruza imbuto zitandukanye bazigendana kumutwe, ubucuruzi buzwi ku izina ry’agataro, nabo ngo badakundirwa kujya muri gare nshya kandi baragurishaga n’abagenzi. Muri aba bacuruzi b’imbuto, higanjemo abavuye mu isoko rya ngororero bahunga gutanga imisoro bavuga ko yazamuwe.

Mbere y’uko iyo gare yimurwa yakoreraga rwagati mumuhanda uca mumujyi wa Ngororero, ubu ikaba yarashyizwe kumuhanda wa kaburimbo. Abacuruzi bavuga ko aho gare yimukiye ntamazu ahagije ahari kuburyo nabo bahimukira.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes