Ngororero: Abamotari babangamiwe n’ibihano bacibwa kubera kutagira utunozasuku

Abantu bibumbiye muri koperative y’abamotari bakorera mu mujyi wa Ngororero baravuga ko bahangayikishijwe n’amande bacibwa umusubizo na polisi kubera kutagira utunozasuku.

Ibi byatangiye nyuma y’uko mucyumweru cyahariwe polisi (police week) abo bamotari bari barasezeranye n’umuyobozi wa polisi mu karere ko icyo cyumweru kizarangira baratangiye kwitabira gahunda yo gukoresha utunozasuku kubagenzi.

Nubwo kugeza ubu ayo masezerano atarashyirwa mubikorwa, abamotari bavuga ko ikosa atari iryabo ahubwo ko babuze aho bakura utwo tunozasuku kuko mu karere hose ndetse no mumijyi ituranye na Ngororero ntasoko ry’utunozasuku rihari.

 Abamotari babangamiwe n’ibihano bacibwa kubera kutagira utunozasuku

Nubwo abo bamotari bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje kuri pilisi ndetse bakayisaba kubafasha kubona isoko ry’utunozasuku, ubu mumezi 2 gusa nyuma ya police week, abamotari batandukanye bamaze kwandikirwa ibihano inshuro zigera ku 150 kubera kutagira utunozasuku.

Nshimyishyaka Mohamed umwe mubayobozi ba koperative y’abamotari mu mujyi wa Ngororero avuga ko bibateye ikibazo kuko iyo abapolisi bari mumuhanda ntamumotari utinyuka kuhanyura kuko ntatunozasuku bafite bikaba bibicira akazi.

Abamotari babangamiwe n’ibihano bacibwa  kubera kutagira utunozasuku

Hari abo usanga bafite nk’akanozasuku kamwe cyangwa tubiri bakuye muri Kigali

Icyakora hari bamwe usanga bafite nk’akanozasuku kamwe cyangwa tubiri ngo baba baraguze nko mumujyi wa Kigali ku mafaranga 100 kuri kamwe kandi igiciro cyako ari amafaranga 50 ibyo nabyo bikaba ari igihombo kuko abagenzi batemera kwiyishyurira utwo tunozasuku kandi aribo badukoresha.

Ubuyobozi bwa koperative y’abamotari burasaba polisi kubafasha muri icyo kibazo, kuko bavuga ko batinangiye gukoresha utunozasuku.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes